November 21 2019

Perezida Kagame avuga ko siporo ikwiye kuba umuco

Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri iki cyumweru ubwo yitabiraga siporo rusange iba kabiri mu kwezi, imaze kumenyerwa nka’Car Free Day” mu mujyi wa Kigali.

 

Amafoto yashyizwe kuri twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, amugaragaza agenda ku igare, akora imyitozo ngororamubiri ari kumwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Ministiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, Ministiri mushya w’umuco na Siporo Esperence Nyirasafari, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali n’abandi.

Siporo rusange mu mujyi wa Kigali iba buri cyumweru cya mbere n’icya Gatatu cy’ukwezi.

Umukuru w’igihugu yasabye ko siporo iba umuco

Yagize ati”Uko twitabira uyu munsi, ntabwo bigarukira ku bugororangingo gusa, ni umuco dukwiriye gufata ndetse no gukora ibindi bitwubaka ubwacu ariko byubaka n’igihugu, iyo hari ibitwubatse biba byubaka n’igihugu”.

Hashize imyaka ibiri igikorwa cya siporo rusange gitangijwe mu mujyi wa Kigali kuko yatangiye muri Gicurasi 2016.

Ni siporo yitabirwa n’ingeri zose z’abanyarwanda barimo abato, urubyiruko n’abakuru.
Perezida Kagame yashimye abitabiriye iki gikorwa

Yagize ati “Ndabona abakiri bato n’abageze mu za bukuru hano. Ndagira ngo mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri. Iyo ufata neza umubiri, ubwonko na bwo bukora neza”.

Uretse mu mujyi wa Kigali, Siporo rusange yageze no mu tundi turere.
Abahanga berekana ko siporo ari uburyo bwiza bwo kwirinda zimwe mu ndwara.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Kagame avuga ko siporo ikwiye kuba umuco

Amafoto yashyizwe kuri twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, amugaragaza agenda ku (...)

By | 22 October 2018 | 0 (comments)

Kibonge wamamaye muri film nyarwanda yateye igikumwe

Uku gusezerana kw’aba bageni kwitabiriwe kwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Umufana wa Roma wari ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umufana wa Liverpool yagizwe umwere.

Sean Cox, umufana wa Liverpool uri mu kigero cy’imyaka 53 yakubitiwe hanze ya (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Umubyeyi w’icyamamare Michael Jackson yapfuye

Uyu musaza atabarutse afite imyaka 89 y’amavuko. Ni we wagize uruhare rukomeye mu (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

U Rwanda na Arsenal mu bufatanye bw’amateka

Amakipe ya Arsenal arimo iy’abakuru, abatarengeje imyaka 23 n’abagore azatangira (...)

By | 23 May 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks