July 10 2019

Kunga abantu si uguta umwanya, biha ubutabera umwanya wo guhangana n’ibindi byaha bikomeye-Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko iyo ibibazo biganiwe, hakifashwa kunga bituma uwatsinze n’uwatsinzwe bongera kubana neza bikanaha umwanya ubutabera wo gukurikirana ibindi byaha bikomeye.

 

Umukuru w’igihugu yabitangaje atangiza umwaka w’ubucamanza wa 2018/2019 kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018.

Ni umuhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Mu ijambo riha ikaze umukuru w’igihugu, Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege yavuze ko urwego rw’abunzi rwagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’ubucamanza.

Prof Sam Rugege yashimye inzego zifasha mu iterambere ry’urwego rw’ubucamanza anashimira umukuru w’igihugu, ati”Turashimira abafatanyabikorwa dukorana, ababa mu nzego z’ubutabera, izindi nzego za leta n’izitayishamikiye, …Turabashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mudufasha muri byinshi bigatuma urwego rw’ubucamanza rugera ku ntego zarwo”.

Mu birego 13,919 byagejejwe ku Bunzi, ibigera kuri 11,861 (85%) byakemutse bitagombye kugezwa mu nkiko.

Ku mukuru w’igihugu, kunga abantu si uguta umwanya, kandi ntibisaba amikoro menshi.

Ati”Iyo ibibazo biganiriweho, ba bandi bakumvikana birarangira bakabana kandi ni ko bikwiye kuba bimeze. Kunga rero abantu ntabwo ari uguta umwanya kandi icyiza cyabyo ntibisaba amikoro menshi, biha inzego z’ubutabera igihe gihagije cyo guhangana n’ibindi byaha bidasaba kumvikanisha abantu”.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibyaha bidasaba kumvikanisha abantu, atanga urugero rw’ihohotera rishingiye ku gitsina.

“Hari ibyaha bimwe abantu bumvikana, hari n’ibindi bitanyura muri iyo nzira. Ntabwo wumvikanisha uwafashe n’uwafashwe ku ngufu, aho nta kumvikanisha biba bigihari, abantu ahubwo bumvikana mbere naho nyuma nta kumvikana kuba kugihari. Icyo ni icyaha, urahana bikarangira, ntimunyumve nabi,…”

Kuva mu 2016 kugeza ubu abantu abantu 9,344 bahamwe n’icyaha cyo gukoresha cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge abarenga 72% muri aba bari munsi y’imyaka myaka 40.

Abarenga 2,700 muri iyi myaka n’ubundi bahamijwe icyaha cyo gusambanya abana.
Uyu mwaka w’ubucamanza utangiranye imanza zirenga 24, 700 zitegereje gucibwa n’inkiko.

Ibipimo by’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB biherutse byerekana ko abanyarwanda bishimiye imikirize y’imanza ku gipimo cya 85.8%.

Uyu mwaka w'ubucamanza utangiranye imanza zirenga 24, 700 zitegereje gucibwa n'inkiko
Imanza zakiriwe mu nkiko zariyongeye
Abarenga 2,700 bahamijwe icyaha cyo gusambanya abana
Umwaka w'Ubucamanza 2018/2019 watangirijwe mu ngoro y'Inteko
Kuva mu 2016 kugeza ubu abantu abantu 9,344 bahamwe n'icyaha cyo gukoresha cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks