March 25 2019

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu cya Côte d’Ivoire Siaka Ouatara yavuze Itorero ry’Igihugu ndetse n’Uburere mboneragihugu byigishwa mu mashuri byatumye Abanyarwanda bagira icyerekezo cyo gukunda igihugu.

 

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu bari bayobowe n’umunyamabanga wa leta muri iyo minisiteri ushinzwe Uburere Mboneragihugu Siaka Ouatara, bavuze ko Abanyarwanda bafite icyerekezo cyiza cy’ejo hazaza bitewe no gukunda igihugu .
Ibi ngo bituruka ku masomo bahabwa cyane mu Itorero ry’Igihugu ndetse n’amasomo y’uburere mboneragihugu abana bakura ku mashuri .
Siaka Ouatara yavuze ko byabateye ishyari ryiza ndetse ngo bagiye kubisangiza bagenzi babo bo muri Côte d’Ivoire.
yagize ati ” Uyu munsi nyuma ya genocide , hari icyo nakwita icyerekezo cya rusange, perezida yashyize ibintu ku murongo, hari ibigo byigisha gukunda igihugu mu Rwanda , ubwo burezi kandi bwigishwa no mu mashuri , bituma abanyarwanda babasha kumenya ahazaza habo , bagakunda igihugu , bagatanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu cyabo , ibi nibyo natwe tugiye gushyira ku murongo iwacu muri cote d’ivoire. “
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Cyriaque Harerimana avuga ko intego y’itorero ry’igihugu izagerwaho neza ari uko ibyari byo ndetse akabigira ibye.
Yagize ati ”Itorero rya cyera ryari rigamije gukunda igihugu rikanacyubaka, buriya harimo no kucyagura, iyo bavugaga u Rwanda buriya bavugaga no kurwaguka. Bisaba rero ko twaguka cyane cyane mu mitekerereze ubwo rero birasaba ko icyo dushyiramo imbaraga ni uko umunyarwanda yabona itorero nk’ikintu akora ku giti cye ,Kandi ntawe umushyizemo imbaraga.“
U Rwanda na Côte d’Ivoire buhuriye mu muryango w’Ibihugu bivuga uririmi rw’Igifaransa OIF, Iki gihugu kikaba kiri mu bihugu byashyigikiye itorwa n’umuyobozi w’uyu muryango Louise Mushikiwabo.

Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu cya Côte d’Ivoire Siaka Ouatara
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Iterambere ry'Abaturage, Cyriaque Harerimana
Ubwo amatsinda yombi yari mu biganiro
Itsinda rya Côte d’Ivoire n' iry' u Rwanda bafashe ifoto y'urwibutso
u Rwanda rwahawe impano y'ishusho y'inzovu
Côte d’Ivoire nayo yahawe ishusho y'ingaryi

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ubushinwa: Umubyigano w’imodoka waciye agahigo ko kumara iminsi 12

Wikipedia ivuga ko uyu mubyigano udasanzwe w’imodoka mu bushinwa watangiye (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Museveni yashinje abaminisitiri gusinzira mu kazi

ubwo yagezaga ijambo ku bashoamari mu biro bye biri i entebbe, Museveni yavuze (...)

By | 8 February 2019 | 0 (comments)

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks