December 15 2018

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Inyubako yatashywe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ni iy’amagorofa atatu, byemezwa ko igezweho mu mujyi wa Nyagatare, umwe muri itandatu yatoranyijwe ngo yunganire umujyi wa Kigali.

 

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo n’iki kigo cy’imari bakifuza ko barushaho kujya boroherezwa mu kugera ku mafaranga.

Banishimira ko kuri ubu bagiye kujya bakirirwa ahantu hameze neza.
Ndungutse Bosco, uwikorera utuye mu mujyi wa Nyagatare yagize ati”iyi nyubako ubwayo ihindura isura y’umujyi. Iki ni igikorwa dushimira BK. Ikindi, mu ntara y’uburasirazuba dukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, abaturage bandi baje bakagana iyi banki bakira”.

Uyu umaze igihe akorana na Banki ya Kigali kandi asaba ko bakoroherezwa kugera ku mafranga, ati”Banki ifasha abahinzi n’aborozi mu kubaha inguzanyo ariko turifuza ko barushaho kutworohereza kandi bakabyihutisha”.

Banki ya Kigali ifite amashami 19 mu ntara y’Uburasirazuba.

Banki ya Kigali ifite amashami 80 mu gihugu hose, mu Burasirazuba ihafite 19

Umuyobozi mukuru wa BK Dr. Diane Karusisi avuga ko ibigerwaho n’iki kigo cy’imari byose babikesha ubufatanye n’abakiriya ndetse n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu.

Yagize ati”Aho tugeze ubu ngubu tuhakesha abakiliya bacu, tukanahakesha ubufatanye n’abaturage, inzego za leta n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika. Iyo tureba aho twavuye n’aho tugeze dushima Imana”.

Umuyobozi wa BK kandi yasabye abaturage kumenyesha iki kigo ibyifuzo byabo, ati”Turashaka kuganira namwe, mutubwire ibyo mushaka gukora, turashaka ko imihigo yanyu iba imihigo yacu”.

Ni imwe mu nyubako zibereye ijisho ziri mu mujyi wa Nyagatare

Umuhango wo gutaha iyi nyubako kandi witabiriwe n’abandi bayobozi barimo na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Mufuruke Fred.

Yavuze ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere bikorerwa mu karere ka Nyagatare bitanga icyizere cyatuma abaturage bagirirwa icyizere cyo guhabwa amafaranga bakarushaho gukora imishinga ibateza imbere.

“Iyi nyubako ubwayo irahindura isura y’umujyi wa Nyagatare, icyo ni igikorwa dushimira BK. Mu ntara y’Uburasirazuba hari amahirwe menshi cyane, abaturage bacu barahinga kandi bakorora. Abaturage bacu baramutse bagannye banki bakira”.

Ubuyobozi bwa BK buvuga ko kugeza ubu bufite amashami agera kuri 80 mu gihugu hose.

Iyi banki kandi yishimira urwunguko ibona ibifashijwemo n’abaturage na bo ku rundi ruhande bavuga ko hari iterambere bageraho babikesha gukorana na yo.

Umwaka ushize Banki ya Kigali yungutse Miliyari 23 z’amafranga y’u Rwanda naho uyu byitezwe ko urangira inyungu ibarirwa muri miliyari 25 z’amafranga y’u Rwanda.

JPEG - 162.5 kb
Ni inyubako y’amagorofa atatu yuzuye muri Nyagatare, umwe mu mijyi yunganira uwa Kigali
Umuyobozi wa Banki ya Kigali yavuze ko imihigo y'abaturage ari na yo mihigo y'iki kigo
Ishami rya Banki ya Kigali mu karere ka Nyagatare ryatashywe kuri uyu wa gatatu
Guverineri Mufuruke avuga ko abaturage bakoranye na Banki bagannye banki bakira
Banki ya Kigali ifite amashami 80 mu gihugu hose, mu Burasirazuba ihafite 19
Abaturage bemeje ko ijyanye n'igihe
Ni imwe mu nyubako zibereye ijisho ziri mu mujyi wa Nyagatare
Guverineri Mufuruke na Dr Karusisi uyobora BK bafatanyije kuyifungura
Umuyobozi wa Banki ya Kigali yayoboye itsinda ry'abagiye kwifatanya n'abakiliya bayo i Nyagatare

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Bafite ikibazo cy’umusaruro mwinshi baburiye isoko-Nyanza

Ibigori,imyumbati n’urutoki ni bimwe mu bihingwa byatoranijwe guhingwa mu karere (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rwungutse sitasiyo izatanga ingufu z’amashanyarazi ya Megavoluti 20

Iyi sitasiyo y’amashayanyarazi leta imaze kuzuza yatwaye miliyoni 23 z’amayero ngo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks