December 18 2018

U Rwanda rwungutse sitasiyo izatanga ingufu z’amashanyarazi ya Megavoluti 20

Iyi sitasiyo yatashywe kuri uyu wa gatatu yitezweho guhaza amashanyarazi ibice by’uturere twa Nyarugenge, Bugesera, Kamonyi na Muhanga kandi ikagabanya umuriro Leta itakaza mu miyoboro ishaje n’indi itakigezweho.

 

Iyi sitasiyo y’amashayanyarazi leta imaze kuzuza yatwaye miliyoni 23 z’amayero ngo yuzure yakira umuriro uturutse muri RDC.

Ni sitasiyo iherereye mu karere ka Nyarugenge yongerewe ubushobozi, hashyirwamo ibyuma bibiri biringaniza amashanyarazi (transformers) bifite ubushobozi bungana na 20 MVA.

Ibi byuma biisimbura ibya kera byari bishaje.

Minisitiri w’ibikorwaremezo yavuze ko hariho gahunda yo gusana iyi miyoboro na za sitasiyo z’umuriro mu rwego rwo kwirinda amashanyarazi atakara.

Sitasiyo yatashywe kuri uyu wa gatatu yatwaye miliyoni 23 z’amayero

Mu gutaha iyo sitasiyo, Ambasaderi Gatete Claver yagize ati”kugira ngo amashanyarazi ntiyangirike ni uko bagabanyije uwo muvuduko w’amashanyarazi bakawuvana kuri Kilovolute ijana icumi bakawugeza kuri mirongo itatu. Uwo ni ujya mu nkengero za Kigali, harimo Bugesera, Kamonyi n’ahandi. Muri Kigali ho bageze kuri makumyabiri kugira ngo umuriro ntiwangirike kandi ugere ku bantu bose”.

Leta yu Rwanda igaragaza ko ingo zibarirwa muri 46.46 mu Rwanda zifite amashaynarazi mu gihe amashyanyarazi mu gihugu hose angana na Megawati 218

Imbogamizi zihari ni iz’imiyoboro yashaje indi ikaba itagifite ubushgobozi bwo guhaza umubare wiyongera cyane w’abafatabuguzi bigatuma amashanyarazi acikagurika cyangwa akagera ku bafatabuguzi adahagije mu gihe andi atakara.

Gusa Leta y’u Rwanda ivuga ko igikomeje gukorana n’abafatanyabikorwa mu kongera ingano y’amashanyarazi.

Kuri iki kibazo Leta yari yari ifite intego yo kugura umuriro muri Ethiopia ariko biracyagoye nk’uko Ministiri w’Imari n’igenamigambi Claver Gatete yabivuze.

Ati”Tugomba kubanza guhuza imiyoboro kuri kilovulute 400 kugira ngo uve Ethiopia, ugere Kenya, Uganda na hano, ariko ako ni akazi kagikorwa kuko ntabwo wawuzana utyo. Tugomba no kumvikana n’ikiguzi cyo kuwuzana. Ako ni akazi kakiganirwaho”.

Minisitiri w’ibikorwaremezo yavuze ko hariho gahunda yo gusana iyi miyoboro na za sitasiyo z’umuriro mu rwego rwo kwirinda amashanyarazi atakara

Leta y’u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2024, umunyarwanda wese azaba afite amashanyarazi.

Umuyobozi w’ubuhahirane mpuzamamahanga n’iterambere mu muryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi Stefano Manservisi, yashimye uburyo inkunga yatanzwe yakoreshejwe, avuga ko amashanyarazi azarushaho kuzamura ishoramari ry’u Rwanda.

Umuyobozi w’ubuhahirane mpuzamamahanga n’iterambere mu muryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi Stefano Manservisi yitabiriye itahwa ry'iyi sitasiyo

iyi sitasiyo Yubatswe mu mushinga watewe inkunga ya miliyoni 23 z’amayero.

Mu 2013, Guverinoma yari yihaye intego yo kugabanya 1% by’ingano y’atakara, icyo gihe yari 23%.

Leta y'u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2024, umunyarwanda wese azaba afite amashanyarazi
Ni sitasiyo iherereye mu karere ka Nyarugenge yongerewe ubushobozi, hashyirwamo ibyuma bibiri biringaniza amashanyarazi (transformers) bifite ubushobozi bungana na 20 MVA
Umuyobozi w’ubuhahirane mpuzamamahanga n’iterambere mu muryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi Stefano Manservisi yitabiriye itahwa ry'iyi sitasiyo

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Bafite ikibazo cy’umusaruro mwinshi baburiye isoko-Nyanza

Ibigori,imyumbati n’urutoki ni bimwe mu bihingwa byatoranijwe guhingwa mu karere (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rwungutse sitasiyo izatanga ingufu z’amashanyarazi ya Megavoluti 20

Iyi sitasiyo y’amashayanyarazi leta imaze kuzuza yatwaye miliyoni 23 z’amayero ngo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks