December 15 2018

Nta gikozwe, abakorera mu gakiriro ka Nyamata mu Bugesera bashobora kukavamo

Abakorera mu gakiriro ka Nyamata kari mu karere ka Bugesera baragaragaza ibihombo batewe no kuba katitabirwa, bagasaba ubuyobozi bwa kubafasha abakorera hanze y’agakiriro nabo bakagashyirwamo.

 

Ni agakiriro abagakoreramo bemeza ko kubatswe hirya y’umujyi, ku buryo bamwe mu bawutuye bagorwa no kukageramo.

Inzitizi ikomeye bagaragaza ni uko bagenzi babo basigaye bakorera mu mujyi, bityo abashaka serivisi zabo ntibigore bajya kuzishakira mu gakiriro.

Ntiruhanya Jean Baptiste umubaji ukorera mu gakiriro ka Nyamata ati”Nkurikikije ahandi nabaye, nagiye mba mu dukiriro harimo n’agakiriro gakuru, aha abantu baracyari bake cyane”.

Yohani, umukarani wo muri aka gakiriro nawe yunze mu rya mugenzi we ati”Nta kazi karimo, ntituzi impamvu ariko nta kazi karimo, nta baturage baza gutanga akazi, nta mafranga arimo, ni ukubona amazu gusa, abadozi babonye nta mafranga barigendera bisubirira iyo baturutse”.

Aka gakiriro ka Nyamata kubatswe mu mwaka wa 2013 kuzura mu mwa wa 2015 katwaye amafaranga agera kuri miliyoni 499.

Mu mpamvu zituma katitabirwa kandi abakarimo banagaragaza ko hari bagenzi babo bakora imirimo y’ubukorikora yakagombye kuba yakorerwa mu gakiriro ariko bakorera hanze yako.

Basaba ubuyobozi gukangurira abo bose kugana agakiriro.
Karangwa Eric, umubaji wo muri ako gakiriro yagize ati”Ubundi ikibazo kirio hano gikomeye cyane ni abantu baturuka hanze y’isoko”

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere, Richard MUTABAZI, umuyobozi w’akarere ka Bugesera yavuze ko ikibazo kizwi kandi ko bagerageje gukora ibishoboka byose birimo kuhegereza ibikorwa remezo bikanga bikaba iby’ubusa; gusa ngo abakorera hanze bo hari ingamba zo kubajyana imbere mu gakiriro.

Ati”Haraza gufatwa ingamba zimwe n’izifatirwa abazunguzayi. Ibikorwaremezo biriyo ibitariyo tuzafatikanya tubigereho, kuko n’aho bimukira ntabiriyo”.

Mu gihe hari hitezwe ko abarenga 500 ari bo bagombaga kujya muri aka gakiriro uyu munsi ubuyobozi burabarura abagera kuri 265.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Bafite ikibazo cy’umusaruro mwinshi baburiye isoko-Nyanza

Ibigori,imyumbati n’urutoki ni bimwe mu bihingwa byatoranijwe guhingwa mu karere (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rwungutse sitasiyo izatanga ingufu z’amashanyarazi ya Megavoluti 20

Iyi sitasiyo y’amashayanyarazi leta imaze kuzuza yatwaye miliyoni 23 z’amayero ngo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks