August 4 2019

Gukaraba intoki birinda indwara z’ubuhumekero ku gipimo cya 50%-Loni

Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gukaraba intoki, Umuryango w’abibumbye uvuga ko gukaraba n’isabune birinda indwara z’ubuhumekero n’iz’amara ku kigero kiri hagati ya 25 na 50 %.

 

Ubukangurambaga ku isuku y’intoki bwatangijwe na leta y’u Rwanda bwagezem u marerero, mu mashuri n’ahandi hahurira abantu benshi hari ubwiherero.
Agakoresho kitwa “Kandagira Ukarabe” kazwi na benshi mu Rwanda.

Bamwe mu bana bo mu mashuri abanza bavuga ko uwo muco bawutozwa n’abarezi n’iwabo ariko ko hari ubwo bibagirwa gukaraba intoki by’umwihariko iyo bavuye mu bwiherero.

Umwe wiga ku Kimihurura yagize ati”Ntabwo nkaraba buri gihe iyo mvuye mu bwiherero, mbikora rimwe na rimwe”.

Gukaraba intoki nta sabuni ntibimaraho umwanda wose

Undi nawe yagize ati”Si kenshi nkunda gukaraba intoki iyo mvuye mu bwiherero. Nkaraba intoki iyo ngiye kurya gusa kandi nabwo iyo ndi burishe intoki. Ni bwo nkaraba intoki. Isabuni ntabwo nyikoresha buri gihe, iyo mbonye amazi mba numva ko bihagije”.

Abandi bana bahamirije umunyamakuru wa Flash ko bakaraba intoki iyo barimo gukaraba umubiri wose, ko badatoranya igice kimwe cy’umubiri keretse iyo bazi neza ko bakoze mu myanda.

Uyu munsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki wizihijwe ku nshuro ya cumi.
Kuri bamwe mu barezi b’aba bana ngo nubwo ubukangurambaga bukorwa ariko ngo inzira iracyari ndende.

Umwe muri bo ati”Ku ishuri tugenda tubibatoza, umwana ntabwo abimenyera cyane ariko bitewe n’uko haba hari Kandagira ukarabe bakigera hano ku munsi wa mbere, tubanza kubasobanurira tukababwira ko iyo umuntu avuye mu bwiherero abanza gukaraba intoki, tubabwira ibyiza tukababwira n’ibibi. Tugenda tubibatoza rero kandi uko iminsi ishira bagenda babimenyera.”

Kandagira Ukarabe ni gahunda ya leta y'u Rwanda igamije kurwanya indwara zikomoka ku mwanda

OMS yemeza ko koga intoki n’isabune neza birinda indwara z’ubuhumekero n’iz’amara ku kigero kiri hagati ya 25 na 50 %.

By’umwihariko OMS isaba za guverinoma z’ibihugu gukora ubushakashatsi ku buryo bushya bwo gukaraba intoki bworoheye buri wese no kubishyira muri politiki zikwiriye.

Impuguke zerekana ko ukaraba intoki akwiye gukoresha isabune, akamara amasogonda nibura 20, ntiyibagirwe hagati y’intoki no mu nzara.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF ryemeza ko abana 800 buri munsi bapfa bahitanwe n’intwara ziterwa n’umwanda uturutse ku ntoki zanduye.

Insanganyamatsiko y’umunsi wo gukaraba intoki muri uyu mwaka wa 2018 igira iti “intoki zisukuye, isoko y’ubuzima bwiza”.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks