December 15 2018

Hagiye kuza uburyo bushya bwo kurondereza amashanyarazi y’izuba

Leta y’u Rwanda iri gushaka uko hanozwa imikoreshereze y’umuriro w’amashanyarazi akomoka ku izuba. Muri iyi gahunda ngo buri muturage ufite amashanyarazi akomoka ku izuba akoresha hazamenyekana ingano y’umuriro akeneye n’ igihe aba awukeneye maze ngo mu gihe atawukeneye ukajya ukoreshwa n’abandi.

 

Intego ya Leta y’u Rwanda mu myaka irindwi idarahinduka ni ukugeza umuriro w’amashanyarazi ku banyarwanda bose bitarenze mu mwaka wa 2024. Kugeza ubu mu Banyarwanda 100; 46 nibo bafite umuriro w’amashanyarazi 36 ni umuyoboro mugari mu gihe 11% ari amashanyarazi adashamikiye ku muyoboro mugari. Imikoreshereze y’umuriro udakomoka ku ngomero uyu munsi Ministeri y’ibikorwa remezo irasa nk’iyibonamo akavuyo.
Ngo hari amashanyarazi atunganywa akagezwa mu ngo ariko kandi agapfushwa ubusa. Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu Eng. Kamayirese Geramaine yagaragaje ko Leta ikiri gushaka uko yazana ikoranabuhanga rizatuma abakoresha amashanyarazi batagira ayo bapfusha ubusa.
Yagize ati “Ushoboye kugura umurasire w’izuba munini ariko ukeneye kubyara amashanyarazi menshi, ayo ukeneye arangana gutya, ayo udakenye arangana gutya, akomeze atakare? hari uburyo tutarageraho tuzaganira n’abafatanyabikorwa batandukanye uburyo twakoresha ibyo bita “Net metering” butwereka ingano y’ibyo uri bukoreshe , ibitari bukoreshwe bikoherezwa kuri Grid, ibyo rero bidusaba kubaka smart grid, ibi bivuga ko kuri buri rugo tugeraho twubake smart grid , dukoresha n’ubundi buryo bwa tekinoloji, kuburyo imikoresheze yawe ikwereka igihe uryamira ndetse ya mashanyarazi asubira muri grid cyangwa se ukayihera abandi”
Kuri ubu Amashanyarazi akoreshwa mu Rwanda arangana na Megawati 221 zirimo Megawat 218 zikomoka ku ngomero; na Megawati 3 z’amashanyarazi adashamikiye ku ngomero.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Bafite ikibazo cy’umusaruro mwinshi baburiye isoko-Nyanza

Ibigori,imyumbati n’urutoki ni bimwe mu bihingwa byatoranijwe guhingwa mu karere (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rwungutse sitasiyo izatanga ingufu z’amashanyarazi ya Megavoluti 20

Iyi sitasiyo y’amashayanyarazi leta imaze kuzuza yatwaye miliyoni 23 z’amayero ngo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks