October 15 2018

Itegeko ryo gukuramo inda ntirivugwaho rumwe

Hari bamwe mu baturage bamaganye ingingo y’itegeko riherutse kuvugururwa ivuga ko umwana utarageza ku myaka 18 utwite yahawe uburenganzira bwo gukuramo iyo nda abifashijwemo n’abaganga bemewe. Aba baturage baravuga ko ibi ari ukongera ubusambanyi no guha rugari abangavu gusama inda uko bishakiye kuko bakomorewe kuzikuramo. Icyakora hari abandi bavuga ko iyi ngingo ari nziza kubera ko byakorerwaga mu nkiko bagasiragira. Minisiteri y’ubutabera yavuze ko umuganga uzabikora binyuranye n’umwuga azaba akoze icyaha.

 

Gutwara inda itateganyijwe ni kimwe mu bintu bikomeye bishobora kuba ku mukobwa ndetse bikaba byatuma ubuzima bwe buhinduka, bamwe bahitamo gukuramo inda itaravuka kugira ngo bakomeze ubuzima bwabo. Amategeko y’u Rwanda ntiyemera ikuramo inda ryagambiriwe uretse gusa kuba yarafashwe ku ngufu, yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi cyangwa bigaragara ko izamuviramo ingaruka mbi. Ubu noneho abashingamategeko bongeyemo ingingo ko n’umwana utarageza ku myaka 18 watewe inda abyemerewe nkuko bisobanurwa na Minisitiri w’ubutabera Johnston Businjye
Yagize ati “kuri ubu itegeko ryemera ko umwana uri munsi y’imyaka 18, kuba yatwita, ni impamvu yemewe, ashobora kwegera umuganga agasuzuma ikibazo cye hanyuma agategeka ko iyo nda ikurwamo, birumvikana muganga agomba gukora kinyamwuga agashingira ku ndahiro yakoze yo kuba umuganga w’abantu ntabwo yafata ruswa yo kugirango avanemo umuntu inda bidakwiye”.
Ni ingingo ariko abaturage bamwe babona nko guha rugari abangavu kwishora mu busambanyi nubwo hari abashimye iki cyemezo
Umwe muri bo aragira ati“Birashoboka ko umukobwa ashobora guterwa inda mu buryo butateguwe cyangwa nawe atabigizemo uruhare kuba yayikurirwamo n’umuganga wemewe ntakibazo” .
Undi nawe yagize ati “kuruhande rwanjye ndumva ataribyo aho kugirango ufate abana ubashyiremo uwo muco bazohora bumva ko icyo kintu bazahora bagikora ndetse n’abandi bana bazavuka bahorane uwo muco mbese ,bashyire ubusambanyi imbere ntibatinye urupfu kuko ruziyongera kuko hari n’abazi kuramo bapfa”.
Nubwo gukuramo inda ku bana batarageza imyaka 18, byorohejwe, hari ababyeyi bagaragaza impungenge aho bakemanga igihe uwakuyemo inda inshuro nyinshi yazakenera kubaka urugo.Abishimiye iki cyemezo bagaragaza ko ubusanzwe abajyaga gukuramo inda bagasabwa icyemezo cy’urukiko byabagoraga ariko mu itegeko rishya, iby’urukiko byakuweho
Ingingo ya 125 mu itegeko rishya Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE ivuga ko bizajya bikorwa na muganga, ariko kugirango muganga akuremo inda bizajya bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Itegeko ryo gukuramo inda ntirivugwaho rumwe

Gutwara inda itateganyijwe ni kimwe mu bintu bikomeye bishobora kuba ku mukobwa (...)

By | 3 October 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yasabye Abanyarwanda kurwanya ibitekerezo byo kudakunda ibyabo

KANDA HASI INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO .

By | 3 October 2018 | 0 (comments)

Ishyaka PS Imberakuri rigiye kujyana Me Ntaganda mu nkiko

Ni nyuma y’itangazo ryasohowe na Me Ntaganda Bernard mu izina ry’ishyaka PS (...)

By | 3 October 2018 | 0 (comments)

Amerika yahagaritse inkunga ya miriyoni 300 z’Amadorari yahaga Pakistan

Perezida Trump yari aherutse kumvikana anenga Pakistan ko ngo yatengushye Leta (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

Batatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi muri Somalia

Umwiyahuzi wiziritseho ibi bisasu bagabye igitero ku biro bya Leta ya Somalia (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks