October 18 2019

FMI yagaragarije icyizere ifitiye u Rwanda

Ikigega cy’imari FMI ku isi kishimiye ishyirwa mu bikorwa za gahunda z’ubukungu mu Rwanda nk’uko byumvikanweho hagati y’u Rwanda n’iki kigega. Minisiteri y’imari n’igenamigambi ngo ibi birarema ikizere ku hazaza heza h’ubukungu bw’u Rwanda.

 

Itsinda ry’ikigega cy’imari ku isi FMI ryakandagiye ku butaka bw’u Rwanda kuva taliki ya 20 nzeli kugeza 02 ukwakira muri uyu mwaka wa 2018,ryemeza ko mu isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ubukungu zumvikanweho n’u Rwanda n’iki kigega zagezweho uko bikwiriye nk’uko bisobanurwa na Laure Redifer umwe mu bagize ikipe y’ikigega FMI yasuye u Rwanda.
Yagize ati “Gahunda y’imyaka 5 ishize ,yageze ku byo twari twiteze,mu kuzamura ubukungu hagabanwa ikigero cy’ubukene ,gukangukira gukoresha ibintu gakondo ndetse no gucunga umutungo neza ,byazamuye imari y’u Rwanda ku kigero gitanga ikizere gihoraho .Impinduka kuri politiki y’ifaranga n’imigenzereze ya politiki z’ubukungu byafashije kugabanya ugutakara kw’agaciro k’ifaranga ry’ u Rwanda. Izindi mpinduka mu mikorere ubworoherane mu mihahiranire y’ u Rwanda n’amahanga byatumye u Rwanda rushobora guhangana n’ibisitaza bitari byitezwe biturutse hanze ,byanatumye u R wanda rubasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.”
Iri suzuma rikozwe kunshuro yaryo ya cumi ,kuri gahunda z’ubukungu zikubiye mu mishinga itandukanye igamije kuzamura muri rusange ubukungu bw’igihugu.
Kuri minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uziel NDAGIJIMANA ngo kuba ikigega FMI cyigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka mu mujyo umwe n’intego zihari bitanga ikizere ku bukungu bw’igihugu mu minsi iri imbere.
Aragira ati “basubiye inyuma bareba imyaka itanu tumaze muri iyi gahunda bigaragara ko intego twari twarihaye zagezweho zijyanye n’imicungire mu gihugu ndetse n’icyerekezo cy’imyaka itatu iri imbere bigaragara ko ubukungungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka bushingiye ku nzego eshatu, izamuka ry’ubukungu mu buhinzi, izamuka ry’ubukungu mu bijyanye n’inganda ndetse n’amaserivise ndetse basuzuma n’uko ifaranga ry’u Rwanda ricunzwe bagasuzuma ubuhahirane n’amahanga bigaragara ko icyuho cy’ibyo dutumiza hanze n’ibyo twohereza yo cyagiye kigabanuka muri iyi myaka tukaba rero turi mu cyerekezo cyiza”.

Iri tsinda rikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ubukungu zumvikanweho n’ikigega cy’imari ku isi na za guverinoma zitezwe kugaruka mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2019,ubwo hazaba haganirwa ku bishobora guhindurwa cyangwa kongerwa muri gahunda nzamurabukungu mu Rwanda muri gahunda y’icyerekezo 2050.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks