November 25 2018

I MUSANZE: Aruhutse kurara anyagirwa we na buzukuru be

Urubyiruko rwiga mu ishuri rya Colo Mukarere ka Musanze rwavuguruye inzu izuzura itwaye miliyoni zirindwi.umubyeyi witwa Bamvuganumva Sifa arishimira ko aruhutse kurara anyagirirwa mu nzu yari amazemo imyaka isaga irindwi ayibanamo n’abuzukuru be.

 

Bamvuganumva Sifa umubyeyi w’imyaka 64 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kabogobogo ho mu karere ka Musanze , yiberaga munzu asa naho aba hanze kuko nta madirishya yagiraga,akanyagirwa we n’abana be.
Uyu mubyeyi avuga ko ijoro ryageraga ntatekereze ko buri bucye kubera gutinya ko yahura n’icyago runaka kikamuhitana. nta kantu yigiriraga mu nzu , nta gatebe dore ko niyo nzu ari ntoya cyane igizwe n’icyumba kimwe, yatinyaga ko umuntu amusura kubera ko ntaho yagiraga yamwicaza. gusa kuri ubu arishongora kubwo kubona ubufasha yahawe n’urubyiruko rwiga Korowani mu ishuri rya Musanze.
Aragira ati "Nasaga naho nibera hanze, bwiraga nkatekereza ko butari bucye, bwacya nkatekereza ko butari bwire nahoraga mfite impungenge z’ubuzima bwanjye, natinyaga kubwira umuntu aho ntaha kugira ngo atansura nkabura aho namwicaza ariko ubu ndabona ubuzima bigiye guhinduka bitewe n’uko aba banyeshuri twigana mu ishuri rya korowani bamfashije banyubakira inzu ndetse bakaba bemeye ko bagiye no kundemera bimwe mu bikenerwa".
Bamwe mu banyeshuri bigana na BAMVUGANUMVA Sifa bavuga ko iyo bafashije abatishoboye biba biri muri gahunda zo gushaka ijuru.
Umwe muri bo aragira ati “ubundi twebwe mu bayisilamu baravuga bati ngo tujye dufasha abatishoboye, ibyo biri mu murongo wa korowani imana irabihembera kuko nibyiza gushaka iby’isi ugashaka n’iby’ijuru, gukora ibi bikorwa ni ukubika mu ijuru”
Nyirantibagwe Hamisa, umwe mu bayobozi bahagarariye ababyeyi mu ishuri rya korowani muri aka karere ka Musanze avuga ko uyu muco wo gufasha abatishoboye bawukura ku ntumwa y’imana Muhamad ndetse no mu gitabo cya korowani.
Aragira ati “ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye tubishingira ku ntumwa y’imana Muhamad ndetse na korowani ntagatifu aho imana yaduhaye urukundo ngo dukundane hagati yacu, Akenshi tubikora tugaragaza ibikorwa bifatika niyo mpamvu twubakira abatishoboye nk’uyu twabikoreye ndetse n’abandi”
Abiga mu ishuri rya korowani mu karere ka Musanze ubusanzwe bakoreraga abana ibikorwa byo kubishyurira amashuri, aho kuva mu mwaka wa 2014 bamaze kwishyurira abanyeshuri bagera kuri 14, inzu y’uyu mubyeyi usibye kuyimusanira ngo bazamushyiriramo ibyangombwa byose bikenerwa byose hamwe bikazatwara amafaranga angana na miliyoni zirindwi (7.000.000frw)

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Abasigajwe inyuma n’amateka bemerewe gir’inka none imyaka ibaye ibiri- Gisagara

Bijejewe guhabwa gir’ inka ariko imyaka ibaye 2 ndetse ngo ibiraro bimwe (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

Sobanukirwa ubucuruzi bwo kuri internet bukorwa nta faranga bwa BITICOINS

Aba bahanga mu by’ iri soko ryo kuri Internet bakemeza ko bitarambiranye ibizwi (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu rurimi rw’Igifaransa

Uru rurimi ruvuzweho cyane mu gihe umunyarwanda kazi Louisi Mushikiwabo atorewe (...)

By | 25 October 2018 | 0 (comments)

Itorero ry’Igihugu ryambuye Oda Paccy izina ry’Ubutore

Itangazo ryashizweho umukono na Bamporiki Edouard , riravuga ko ashingiye ku (...)

By | 24 October 2018 | 0 (comments)

Imiyoborere n’amateka by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda wujuje imyaka 61

Kimwe mu bimaze kujya mu muco w’abenegihugu bakesha Kagame harimo kwigira no (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks