October 14 2018

Ibihuha ni imbogamizi muri gahunda zo kuboneza urubyaro:RBC

Imibare yavuye mu bushakashatsi ku miturire n’imibereho y’abaturage, DHS yerekana ko abanyarwanda bitabira kuboneza urubyaro ari 53%. Aba ni abakoresha kamere n’imiti. Sosiyeti sivili mu Rwanda iravuga ko leta ikwiye gusobanura neza niba kuboneza urubyaro bigira ingaruka mbi bigashakirwa igisubizo.

 

Imibare irerekana ko ubu abanyarwanda barenzeho gato miliyoni 12, abashakashatsi bakavuga ko nta ngamba zifashwe bazikuba gatatu mu 2050. Icyakora leta y’u Rwanda ibona ko Kuboneza urubyaro bishobora kuba igisubizo. Serucaca Joel, umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’ubuzima RBC avuga ko abanyarwanda bakoresha imiti ari 48% naho abakoresha kamere ni 6%. ni imibare idashimishije leta ku rwego yifuzaho kubona ababoneza urubyaro.
Aragira “Ntabwo barabwitabira ku buryo twumva bidushimishije abenshi ubona ari ugutinya wenda bijyanye n’ibihuha, ikindi iyo bamaze gufata gahunda zo kuboneza urubyaro ikibazo kibaye cyose bakitirira ubwo buryo, byose ni umyumvire imyemerere tubona ko ari imbogamizi ariko nanone hari 19% batwereka y’uko bacyeneye kuboneza urubyaro ariko nibabigereho bitewe n’impamvu zo kutabona servise ahabegereye no kutamenya aho bagomba guhabwa amaserivise bitewe ahanini mo kutagira amakuru ahagije mu kuboneza urubyaro gusa niyo mpamvu dukora ubukangurambaga tugashyiraho nicyo cyumweru cyo kugirango abantu babashe kubyitabira”.
Uburyo bwo kuboneza urubyaro abenshi ntibabukoresha kubera. imyumvire,imico,n’imyizerere itandukanye ku isi. Imibare yatanzwe n’ibarura rusange ry’abaturage mu mwaka wa 2012 yerekanye ko abagore bo mu Rwanda babyara abana barenga ibihumbi 300 ku mwaka. abanyarwanda bamwe bumva neza akamaro ko kuboneza urubyaro abandi bakabyumva ukundi.
Umwe mu bavuganye na radio Television flash yagize ati “ubundi kuvuga ko abantu biyongera ntabwo aribyo kuko urubyaro rutangwa n’imana”
Undi nawe yagize ati “ Ingaruka nyinshi zirimo kuko n’uyu namubyaye ntabwo nari mfite gahunda yo kumubyara ingaruka zibaho ntabwo ubasha kubarera nkuko bikwiye.”
Ubu leta iri mu cyumweru yahariye gutanga serivisi ngo abantu baboneze urubyaro kuko 19% babura izo serivisi. Akarere ka nyamasheke karaza inyuma mu kuboneza urubyaro. U bwiyongere bukabije, Sena y’u Rwanda iherutse kugaragaza umuvuduko w’urubyiruko mu kwishora mu busambanyi no kubyara bitateganyijwe kandi ko ingamba kuri iki kibazo ntacyo ziri guhindura. Sosiyeti sivile nayo ivuga ko urubyiruko rurimo kwishora mu kubyara rukagira uruhare mukuzamura ubu bwiyongere ari nako batinya uburyo bwo kuboneza urubyaro ngo biragira ingaruka ku mubiri wabo. Sekanyange Leonald umuvugizi wa Sosiyeti sivili avuga ko hari icyo Leta ikwiye gukora
Yagize ati “icyo twasaba leta ni ukugirango igaragaze ibimenyesto cyangwa se igaragaze inyigo ko ntangaruka ziba ku muntu uba waraboneje urubyaro”
Imibare ya 2014/15 yagaragaje ko 7% by’abakobwa mu Rwanda babyaye batarageza imyaka 18. Mu 2016 Ministere y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangaje ko abana b’abakobwa barenga ibihumbi 17 batewe inda zitateguwe ibi byose ni ibizamura ubwiyongere bukabije bw’abaturage. Kugeza ubu Leta ihanganye n’indi myumvire y’amadini nayo adakozwa iyi politiki yo kuboneza urubyaro kuburyo amwe mu mavuriro y’amadini yaciyemo kuboneza hakoreshwa imiti. Kugeza ubu kuboneza urubyaro hakoreshwa uburyo bwo gushyira agapira mu mura, uburyo bwo gushyira agapira mu kuboko ,udukingirizo ku bagabo ndetse n’uburyo bwo gukoresha ibinini. Abakoresha imiti ni abanyarwanda 48% naho abakoresha kamere ni 6%.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi

Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, bugira buti “ Uwahoze ari (...)

By | 11 October 2018 | 0 (comments)

FMI yagaragarije icyizere ifitiye u Rwanda

Itsinda ry’ikigega cy’imari ku isi FMI ryakandagiye ku butaka bw’u Rwanda kuva (...)

By | 3 October 2018 | 0 (comments)

I MUSANZE: Aruhutse kurara anyagirwa we na buzukuru be

Bamvuganumva Sifa umubyeyi w’imyaka 64 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kabogobogo (...)

By | 1 October 2018 | 0 (comments)

Urubyiruko rwa afrika rw’abakorerabushake bitabiriye amahugurwa mu Rwanda

Kuva mu 2010 iyi ni inshuro ya 9 Afrika yunze ubumwe ihurije hamwe urubyiruko (...)

By | 1 October 2018 | 0 (comments)

Ibihuha ni imbogamizi muri gahunda zo kuboneza urubyaro:RBC

Imibare irerekana ko ubu abanyarwanda barenzeho gato miliyoni 12, (...)

By | 26 September 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks