April 25 2019

Urubyiruko rwa afrika rw’abakorerabushake bitabiriye amahugurwa mu Rwanda

Urubyiruko rw’abakorerabushake bo ku mugabane wa Afurika ruravuga ko rufite inyota yo kubona imibereho y’abanyafurika ihinduka kandi babigizemo uruhare. Uru rubyiruko rubarirwa mu 100 rwatangiye amasomo arutegurira kuzajya gukorera ubushake hirya no hino muri Afurika.

 

Kuva mu 2010 iyi ni inshuro ya 9 Afrika yunze ubumwe ihurije hamwe urubyiruko rw’abakorerabushake mu mahugurwa azakurikirwa no kubohereza mu bihugu bitandukanye gutanga umusanzu wabo nta gihembo bategereje. Uru ni urubyiruko ruvuga ko runyotwe no kuzabona hari umusanzu rwatanze wagejeje afurika ku mpinduka zirimo ubuzima bwiza n’iterambere ry’abawutuye.

Umwe muri bo uturuka mu misiri Yasmine zaid yagize ati “Tugomba kwitanga kuko natwe dukura byinshi mu miryango, natwe rero tugomba kugira icyo twitura umuryango mugari. Kandi tugomba no gukorera hamwe tugashaka imibereho myiza nk’abanyafurika. Gukorera ubushake rero nibwo buryo tuzabigera ho”.

Undi nawe uturuka muri Angola Lumumba Stefano yagize ati “Icyi’ingenzi mu by’ukuri si uguhembwa. icy’ingenzi ni ukugira umumaro. Kuko n’iyo waba uhembwa, ushobora guhabwa amahirwe ariko ntugire icyo umarira abaguhaye ayo mahirwe. Ariko burya iyo uhawe umwanya nk’umukorerabushake ngo ugaragaze ibyo wize cg se ibyo usi bifite akamaro cyane; kuko erega ushobora no guhembwa ariko nta kamaro.”
Ashingiye ku mateka y’u Rwanda Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Cyliaque HARERIMANA yashimangiye ko akenshi ibikorwa bigejeje u Rwanda aho ruri ubu byiganjemo iby’abakorerabushake. Ariko kandi ngo ibi ni ibikorwa binategura abayobozi beza mu hazaza ha Afurika.
Yagize ati “Dufite abantu benshi bagiye bakorera ubushake batanahembwa, ugiye no mu mateka y’iki gihugu cy’ u Rwanda dufite abantu benshi bakoreye ubushake badahembwa, nabo twahaye igihembo bakobona ntaho bihuriye n’ibyo bakoze ariko igihembo nyamukuru ni ibyo ukoze bikagira ingaruka nziza ku mibereho y’abaturage b’igihu cyacu”.
Kuri iyi nshuro umuryango wa Afrika yunze ubumwe irishimira ko ibisabwa byose ngo uru rubyiruko ruhabwe amahugurwa uzabyiyishyurira nta muterankunga. Aba 100 bari mu Rwanda ni ikiciro kimwe kizakurikirwa n’abandi 100 bazatorezwa muri Congo; umwaka utaha uko ari 200 bakoherezwa mu bihugu bitandukanye by’afirka nk’abakorerabushake ba Afrika yunze ubumwe.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks