November 24 2018

Ishyaka PS Imberakuri rigiye kujyana Me Ntaganda mu nkiko

Ishyaka PS Imberakuri riyobowe na Depite Mukabunani Chrisitine,
ryaburiye Me Ntaganda Bernard ko niba adahagaritse ibikorwa byo kwiyitirira iri shyaka ataribarizwamo rizamushyikiriza ubutabera.

 

Ni nyuma y’itangazo ryasohowe na Me Ntaganda Bernard mu izina ry’ishyaka PS Imberakuri, rivuga ko Ingabire Victoire uheruka kurekurwa ashyirwaho iterabwoba.
Mu kiganiro n ’ abanyamakuru kuri uyu wa gatanu , ubuyobozi bw’ ishyaka PS imberekuri riyobowe na Depite Mukabunani Christine bwongeye gushimangira ko bwitandukanyije n’itangazo Me Ntaganda Bernard rivuga ko Ingabire Victoire uheruka kurekurwa ashyirwaho iterabwoba.
Mu magambo akomeye Depite Mukabunani avuga ko ibyo ntaganda yatangaje ntawabimutumye, amugereranya nk’ uwananiwe na poliliki , uwavangiwe mu mutwe utagira ikinyabupfura.
"Ntabwo ishyaka PS Imberakuri ari kuriya ritukana, mu murongo w’ishyaka ni ukunenga ibitagenda neza ariko mu buryo bwubaha , ikimenyi menyi ibyo twagendaga tubisobanura igihe twiyamamazaga, abanyarwanda baratwumvise bagera naho badutora, ntabwo twebwe PS imberakuri yajya hariya igashyira amagambo mabi ameze kuriya yo gutukana, NTAGANDA rero afite ikibazo , turabona ko afite ikibazo gikomeye, politike yo mu Rwanda yaramunaniye kuburyo ageze aho niba ari ukuvangirwa mu mutwe, ibintu avuga ubirebye ntibifite ahantu nahamwe wabona ubishyira, kandi ibi bije nyuma y’uko dustinze tutaratsinda yaravugaga se?, ni tura tugabane nyine. kuko igihe cyose aba ashaka ko dusenyuka."
Me Ntaganda Bernard afatwa nk’uwashinze ishyaka PS Imberakuri, ariko muri Werurwe 2010 nyuma gato y’uko ryari rimaze kwemererwa gukorera mu Rwanda, ryacitsemo ibice bibiri. Depite Mukabunani yemeza ko Ntaganda batakimubara nk’ umurwanashyaka.
Muri Werurwe 2010 nyuma gato y’uko ryari rimaze kwemererwa gukorera mu Rwanda, rigacikamo ibice , ubuyobozi bwa PS imberakuri bwavuze ko Ntaganda akuweho kubera ko anyuranya n’amahame y’ishyaka ndetse akorana n’abagamije guteza umutekano mucye mu gihugu.
Twagererageje kuvuna na me ntaganda bernard nibyadukunda.
Tubibutse ko gusa atari ubwa mbere Me Ntaganda Bernard asohora itangazo mu izina rya PS Imberakuri akamaganirwa kure n’ubuyobozi bwaryo bwemewe n’amategeko.
Ku wa 12 Mutarama 2014 uruhande rwa Ntaganda Bernard ryasohoye itangazo rivuga ko iri shyaka ryifatanije n’umutwe wa FDLR ku mugaragaro. Ubuyobozi bwa PS IMBERAKURI bukaba bwararyamaganiye kure.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Bobi Wine yasohotse ku rutonde rw’abantu 16 bagomba kwicwa

Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku mvano y’urwo rutonde rugaragaraho (...)

By | 24 October 2018 | 0 (comments)

Erdogan yasabye Arabie Saouditte kugaragaza umurambo wa Jamal Khashoggi

Perezida Erdogana amaze kuvuga ko umugambi wo guhitana Jamal Kashoggi watangiye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Uhuru yasezeranyije uburoko ku babyeyi b’abana bakopera ibizamini bya Leta

Kenyatta noneho yavuze ko ababyeyi b’umunyeshuri uzafatanwa impapuro z’ikizamini (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Kera kabaye Arabie Saoudite yemeje ko Jamal Khashoggi yishwe

Abayobozi ba Ankara bavuga ko umurambo ushobora kuba warajyanwe muri Arabia (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Itegeko ryo gukuramo inda ntirivugwaho rumwe

Gutwara inda itateganyijwe ni kimwe mu bintu bikomeye bishobora kuba ku mukobwa (...)

By | 3 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks