September 17 2018

Musanze: Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bufasha abafite ubumuga ariko bo barabyamaganira kure.

Abafite Ubumuga batunzwe no gusaba abahisi n’abagenzi bo mu karere ka Musanze ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bubafasha ariko bakarenga bakagaruka mu muhanda gusaba.

 

Abafite ubumuga bo mu karere ka Musanze barashimangira ko impamvu ituma baza gusabiriza mu mihanda ari ukugirango babone imibereho, bamwe mu baganiriye na Radio Flash fm na Flash Tv barahamya ko ubuzima bwabo bugoranye kandi ko nta nkunga bigeze babona ngo babashe gukora imirimo iciriritse.
Umwe mubaganiriye n’itangazamakuru yagize ati “ mbayeho nabi kuko nta kintu ngira mu nzu iyo mba hari icyo mfite sinakagaragaye mu muhanda nsabiriza abahisi n’abagenzi.
Mugenzi we nawe agira ati “bitewe n’ubumuga mfite ntayindi mibereho usibye gusabiriza nkabona icyo ndarira”
Ubuyobozi bw’aka karere bwo ntibuvuga rumwe n’abafite ubumuga basabirirza muri uyu mujyi kuko bwo buvuga ko nta muntu ugituye muri aka karere utunzwe no gusabiriza ngo kuko bose bafashijwe ubu bakaba babayeho mu buzima busanzwe nk’ubwabandi gusa bukemeza ko abasabiriza baba baturutse mu tundi turere.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwamariya Marie Claire yagize ati “I Musanze dufite ibibazo bikomeye, ni akarere kitegura kuba aka kabiri nyuma y’umujyi wa Kigali hari urujya n’uruza rw’abantu hari igihe bose tubakusanyiriza hamwe tukabaganiriza tukabafasha ariko usanga abasabiriza baturuka mutundi turere nka za burera ndetse hari nuwo inzego z’umutekano ziherutse gufata ziramujyana nyuma y’iminsi mike aragaruka gusa hagomba kuba ubufatanye nutundi turere”.

Gusa nubwo ubuyobozi buvuga ibi, abafite ubumuga barabitera utwatsi bavuga ko baturuka muri aka karere ndeste bakaba batarigeze babona izo nkunga ubuyobozi buvuga ko bwabafashije gusa bizera ko baramutse babonye ubufasha bashaka icyo bakora bakareka kwirirwa bateze amaboko.
Umwe muri bo aragira ati “ibyo ubuyobozi buvuga burabeshya kuko nta nkunga na nkeya twigeze tubona nonese wabona ugufasha ukagaruka mu muhanda?”
Amakuru yizewe neza Flash fm na Flash tv nuko aba basabiriza babashije kuganira nayo bose baturuka muri aka karere kuko imyirondoro yabo igaragaza ko ariho bakomoka.
Muhoza honore.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Musanze: Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bufasha abafite ubumuga ariko bo barabyamaganira kure.

Abafite ubumuga bo mu karere ka Musanze barashimangira ko impamvu ituma baza (...)

By | 11 September 2018 | 0 (comments)

Umwana wo muri Afurika y’Epfo yabaye uwa gatatu ubashije gukira virusi itera Sida

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bavuze ko uyu mwana yamaze imyaka isaga umunani (...)

By | 8 August 2017 | 0 (comments)

Gutwara imodoka amasaha arenze abiri ku munsi bigabanya ubushobozi bw’ubwonko

Ni ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Sunday Times, bukaba bwarakozwe (...)

By | 8 August 2017 | 0 (comments)

Kirehe: OMS yatanze imiti ya miliyoni 80 Frw irimo ihashya malaria mu mpunzi z’Abarundi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagobotse impunzi (...)

By | 8 August 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks