December 13 2018

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa RPF Inkotanyi yasabye abakandida bazahagararira RPF mu matora y’abadepite guhindura imikorere barushaho guharanira inyungu z’abaturage bazaba babereye intumwa.

 

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 bazayihagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Francois Ngarambe Umunyamabanga wa RPF inkotanyi niwe wasomye urutonde rurerure rw’abakandida 70 bemejwe guhagararira RPF mu matora y’abadepite. Kuri uru rutonde, haragaragaraho amazina mashya menshi n’asanzwe mu nteko.

Nyuma yo kugaragaza ibyagezweho bigizwemo uruhare n’abadepite mu gihe cya manda y’imyaka itanu ishize ,hanagaragajwe ibyo RPF itumbiriye kugeraho kuva muri iyi manda 2018-2023, muri manda ikurikiyeho. Ni intego muri rusange zishingiye ku kuzamura ubukungu bw’igihugu,umutekano ,ubusugire n’imibereho myiza by’Abanyarwanda.

Ku gira ngo ibi bigerweho,Perezida Paul Kagame ari nawe chair man wa RPF yasabye aba bitezwemo intumwa za rubanda,guhindura imikorere bagamije kurushaho kunoza gahunda zizamura abaturage.

Perezida Kagame kandi yabasabye kuzagira ubufatanye n’izindi ntumwa za rubanda zizaturuka mu yindi mitwe ya politiki nta wuharanira inyungu ze bwite.

Abakandida 70 ba RPF bazahanganira kwicara mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda n’abandi bataramenyekana umubare bazaturuka mu yindi mitwe ya politiki n’abakandida bigenga.

Tariki ya 2 z’ukwa 9 nibwo Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora mu gihe ababa mu Rwanda kuya 3 Nzeri aribwo bazacyera amatora y’abadepite.

REBA MU MASHUSHO:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Abasigajwe inyuma n’amateka bemerewe gir’inka none imyaka ibaye ibiri- Gisagara

Bijejewe guhabwa gir’ inka ariko imyaka ibaye 2 ndetse ngo ibiraro bimwe (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

Sobanukirwa ubucuruzi bwo kuri internet bukorwa nta faranga bwa BITICOINS

Aba bahanga mu by’ iri soko ryo kuri Internet bakemeza ko bitarambiranye ibizwi (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu rurimi rw’Igifaransa

Uru rurimi ruvuzweho cyane mu gihe umunyarwanda kazi Louisi Mushikiwabo atorewe (...)

By | 25 October 2018 | 0 (comments)

Itorero ry’Igihugu ryambuye Oda Paccy izina ry’Ubutore

Itangazo ryashizweho umukono na Bamporiki Edouard , riravuga ko ashingiye ku (...)

By | 24 October 2018 | 0 (comments)

Imiyoborere n’amateka by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda wujuje imyaka 61

Kimwe mu bimaze kujya mu muco w’abenegihugu bakesha Kagame harimo kwigira no (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks