December 16 2018

Umubyeyi w’icyamamare Michael Jackson yapfuye

Joe Jackson, umubyeyi wa Michael Jackson yashizemo umwuka aho yari arwariye mu bitaro mu Mujyi wa Los Angeles kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2018.

 

Uyu musaza atabarutse afite imyaka 89 y’amavuko. Ni we wagize uruhare rukomeye mu gushing itsinda ryamamaye cyane mu myaka ya 1960 rya Jackson5 ryari rihurije hamwe abana be batanu.

TMZ yatangaje ko Joe Jackson yitabye Imana mu rukerera rwo kuwa Gatatu ahagana saa cyenda n’iminota 30, yari akikijwe n’abuzukuru be ndetse n’umugore we Katherine. Uyu musaza yari amaranye igihe uburwayi bwa kanseri y’impindura yari yaramuzahaje.

Mu myaka itatu ishize, uburwayi bwarushije imbaraga Joe Jackson akajya mu bitaro akamaramo igihe ubundi agasubira mu muryango we; guhera mu 2015 nibwo yatangiye kumererwa nabi ndetse mu 2016 bwo yabaye mu bitaro igihe kinini aza gutaha.

Mu minsi itatu ishize, Joe Jackson yagize umuriro mwinshi ajyanwa mu bitaro ari naho yapfiriye kuri uyu wa Gatatu. Mbere yo gupfa, yari yanditse kuri Twitter ati “Izuba rirasa iyo igihe kigeze, wabyanga wabyemera nabwo iyo igihe kigeze izuba rirarenga.”

Jackson ni we witaga ku mitungo itsinda Jackson5 ryakoreye mu myaka yatambutse gusa mu minsi ishize bamwe bagiye bamushinja kuyicunga nabi no kuyikubira. Iri tsinda ryari rigizwe na Jackie, Tito, Jermaine, Marlon ndetse n’umwami wa Pop Michael.

Uyu musaza ni we wabaye intangiriro y’umuziki wa Janet Jackson wagurishije kopi zirenga miliyoni ijana afashijwe na se.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Kagame avuga ko siporo ikwiye kuba umuco

Amafoto yashyizwe kuri twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, amugaragaza agenda ku (...)

By | 22 October 2018 | 0 (comments)

Kibonge wamamaye muri film nyarwanda yateye igikumwe

Uku gusezerana kw’aba bageni kwitabiriwe kwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Umufana wa Roma wari ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umufana wa Liverpool yagizwe umwere.

Sean Cox, umufana wa Liverpool uri mu kigero cy’imyaka 53 yakubitiwe hanze ya (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Umubyeyi w’icyamamare Michael Jackson yapfuye

Uyu musaza atabarutse afite imyaka 89 y’amavuko. Ni we wagize uruhare rukomeye mu (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

U Rwanda na Arsenal mu bufatanye bw’amateka

Amakipe ya Arsenal arimo iy’abakuru, abatarengeje imyaka 23 n’abagore azatangira (...)

By | 23 May 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks