October 17 2018

NKURUNZIZA yasinye ku Itegekonshinga rishya

Perezida w’Uburundi Petero NKURUNZIZA amaze gushyira umukono ku Itegekonshinga rishya riheruka gutorwa muri icyo gihugu. Abarundi benshi bahuriye muri Komine Bugendana kumva ijambo ry’umukuru w’igihugu.

 

Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.

Perezida Pierre NKURUNZIZA yasinyiye iri Tegekonshinga muri iyi Komine ya Bugendana yo mu ntara ya Gitega.

Amatora yo kwemeza cyangwa guhakana itegeko nshinga yabaye taliki ya 17 z’ukwezi gushize kwa gatanu, Komisiyo y’Amatora CENI itangaza imibare y’agateganyo taliki ya 21 z’ukwezi gushize.

Taliki ya 31 z’ukwezi gushize nibwo Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegekonshinga rwavuze ko ibirego byatanzwe n’Ihuriro ry’Abigenga Amizero y’Abarundi ko amatora yagaragayemo ibitagenda bidafite ishingiro.

Nyuma yo gusinya Itegekonshinga rishya, Perezida NKURUNZIZA yakomeje ibirori n’abanyagihugu.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Itegeko ryo gukuramo inda ntirivugwaho rumwe

Gutwara inda itateganyijwe ni kimwe mu bintu bikomeye bishobora kuba ku mukobwa (...)

By | 3 October 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yasabye Abanyarwanda kurwanya ibitekerezo byo kudakunda ibyabo

KANDA HASI INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO .

By | 3 October 2018 | 0 (comments)

Ishyaka PS Imberakuri rigiye kujyana Me Ntaganda mu nkiko

Ni nyuma y’itangazo ryasohowe na Me Ntaganda Bernard mu izina ry’ishyaka PS (...)

By | 3 October 2018 | 0 (comments)

Amerika yahagaritse inkunga ya miriyoni 300 z’Amadorari yahaga Pakistan

Perezida Trump yari aherutse kumvikana anenga Pakistan ko ngo yatengushye Leta (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

Batatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi muri Somalia

Umwiyahuzi wiziritseho ibi bisasu bagabye igitero ku biro bya Leta ya Somalia (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks