October 12 2018

Inama y’Abategetsi babiri bakomeye ku isi izabera ku kirwa cya Sentosa

Inama ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un izabera ku kirwa cya Sentosa muri Singapore.

 

Mu byumweru bibiri bishize, iyi nama izaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha taliki ya 12, yari yasubitswe na Donald Trump ariko iza gusubizwaho nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zombi.

Trump yanditse kuri twiter ye ko imyiteguro iri kugenda neza.

Leta zunze ubumwe za Amerika zirifuza ko Koreya ya Ruguru ihagarika gucura intwaro z’ubumara ariko ibizaganirwaho muri iyo nama muri singapoore ntibiratangazwa.

Izaba ibaye inama ya mbere hagati y’Umutegetsi wa Pyongyang n’Umuperezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sarah Sanders ushinzwe itangazamakuru muri white house, yanditse kuri twitter ko iyi nama izabera muri hotel y’inyenyeri eshanu yitwa Capella, ariko bigaragara ko abategetsi bombi bazaguma ahandi hantu.

Birashoboka ko Trump azaba ari muri Hotel ya Shangri ahakunze kujya abaperezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kim JOng Un ashobora kuzajya i Saint Regis Singapore nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru the Straits Times.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Itegeko ryo gukuramo inda ntirivugwaho rumwe

Gutwara inda itateganyijwe ni kimwe mu bintu bikomeye bishobora kuba ku mukobwa (...)

By | 3 October 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yasabye Abanyarwanda kurwanya ibitekerezo byo kudakunda ibyabo

KANDA HASI INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO .

By | 3 October 2018 | 0 (comments)

Ishyaka PS Imberakuri rigiye kujyana Me Ntaganda mu nkiko

Ni nyuma y’itangazo ryasohowe na Me Ntaganda Bernard mu izina ry’ishyaka PS (...)

By | 3 October 2018 | 0 (comments)

Amerika yahagaritse inkunga ya miriyoni 300 z’Amadorari yahaga Pakistan

Perezida Trump yari aherutse kumvikana anenga Pakistan ko ngo yatengushye Leta (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

Batatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi muri Somalia

Umwiyahuzi wiziritseho ibi bisasu bagabye igitero ku biro bya Leta ya Somalia (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks