August 13 2018

Minisitiri w’Intebe yatanze ikizere ku rubyiruko ruhanga udushya

Ministre w’intebe w’u Rwanda ubwo yafunguraga inama yiga ku guhanga udushya ku mugabane wa Afurika yagaragaje ko uku guhanga ibishya muri Afurika ari wo musingi w’iterambere kuri uyu mugabane.

 

Urubyiruko ruhanga udushya n’imirimo ku mugabane wa Afurika rusanga Leta z’ibihugu zikwiriye kugena uburyo bwo kunganira imishinga migari kugira ngo banahangire imirimo urundi rubyiruko ruri mu bushomeri.

Ku myaka 32 ,SIMBARASHE Mhuriro wo mu gihugu cya Zimbabwe yashinzwe ikigo gitanga ingufu z’amashanyarazi ubu ni icya 2 gitanga amashanyarazi muri Zimbabwe.

Ikinyamakuru gikunze kwandika ku baherwe cya Fobes umwaka ushize cyamushyize ku rutonde rw’abaherwe 30 bakiri bato. Mu ntangiro z’uyu mushinga we mugari yari agiye gufungwa; mu buhamya yaduhaye yemeza ko yatabawe n’impano ya US$ 965,000 na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Imvugo ya Ministre w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente afungura inama ku guhanga udushya ku mugabane wa Afurika irasa n’itanga icyizere kuri ba Rwiyemezamirimo bahanga udushya ku mugabane wa Afurika kuko yemeje ko Leta z’ibihugu zamaze kubibonamo ahabereye gushorwa Imari.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE=

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu Rwanda

Ibi yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

CNLG yashimye ubutabera bwa Suwedi bwakatiye Rukeratabaro

Rukeratabaro yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rwatanze amafaranga mu Kigega Agaciro Development Fund

Nyuma y’imyaka 5 Leta y’u Rwanda itangije ikigega Agaciro Development Fund (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks