October 1 2018

Abatsindiye ’Permit De Conduire’ bamaze amezi 2 batarazihabwa

Abanyarwanda bakoreye impushya zo gutwara ibinyabiziga bamaze amezi arenga batabasha kubona iki cyangombwa ubusanzwe gitangwa mu minsi itarenze 15. Abaganiriye na Radio na TV Flash bavuga ko batasobanuriwe impamvu badahabwa ibyangombwa batsindiye kandi bishyuriye. Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko byatewe na gahunda yo kuvugurura ikoranabuhanga ryakoreshwaga.

 

Nyuma yo gukorera no gutsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruzwi na Permit ubundi uwarukoreye ararwandikisha anyuze ku rubuga irembo. akishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 hanyuma akamenyeshwa aho yafatira uruhushya rwe mu minsi 14 y’akazi.

Ibi ariko si ko byari bimeze muri aya amezi asaga 2 ashize nkuko biri mu buhamya twahawe na bamwe mu bakoreye impushya zo gutwara ibinyabiziga bubyemeza.

Iki ni ikibazo aba batsindiye impushya zo gutwara ibinyabiziga bemeza ko byabadindije mu igenamigambi ryabo.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Amerika yahagaritse inkunga ya miriyoni 300 z’Amadorari yahaga Pakistan

Perezida Trump yari aherutse kumvikana anenga Pakistan ko ngo yatengushye Leta (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

Batatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi muri Somalia

Umwiyahuzi wiziritseho ibi bisasu bagabye igitero ku biro bya Leta ya Somalia (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

NKURUNZIZA yasinye ku Itegekonshinga rishya

Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi. (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Inama y’Abategetsi babiri bakomeye ku isi izabera ku kirwa cya Sentosa

Mu byumweru bibiri bishize, iyi nama izaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha taliki (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Abatsindiye ’Permit De Conduire’ bamaze amezi 2 batarazihabwa

Nyuma yo gukorera no gutsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruzwi na (...)

By | 5 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks