August 16 2018

Perezida Kagame yahuye na bamwe mu bayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mbere y’Inama Rusange

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda paul Kagame yageze mu Bubiligi kuri uyu wa mbere aho yitabiriye inaaama ya 12 yiga ku iterambere ry’Umugabane w’Uburayi.

 

Yahuye na bamwe mu bayobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Mu bo Perezida w’u Rwanda yahise ahura nabo ku ikubitiro harimo Jean Claude Juncker, President w’Umuryango w’ubumwe bw’uburayi. Yahuye kandi n’abandi bayobozi b’uwo muryango.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’uyu mugabo mbere y’uko kuri uyu wa kabiri ari bwitabire inama rusange y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi igiye kuba ku nshuro ya 12.

Ni inama igamije kwigira hamwe imishinga igamije amajyambere muri uyu muryango itangira kuri uyu kabiri ikarangira kuwa 3, biteganijwe ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda agomba gutanga ikiganiro muri iyi nama ihuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu bitandukanye biganjemo abo ku mugabane w’u Burayi.

Uretse kuba Perezida Kagame yaganiriye na Donald Tusk binateganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye n’umwami Philippe w’Ububiligi, ndetse na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu bwana Charles Michel.

Perezidance y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko umukuru w’igihugu azitabira iyi nama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi yiga ku Iterambere izabera mu Bubiligi guhera ejo ikazasozwa kuwa gatatu.

Iri tangazo rivuga ko Perezida KAGAME azitabira iyi nama yitwa “European Development Days”, uyu mwaka izibanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Ku Rwanda, iyi nama ni umwanya mwiza wo kuganira ku mubano n’ibindi bihugu, ku birebana n’akarere ruherereyemo ndetse n’isi muri rusange.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Habonetse indi mibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bajugunywe mu byobo byiswe CND

Uzamukunda Athanasia, ufite isambu irimo gucukurwa, ahaketswe ibyobo (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Ni Mo Ibrahimu Foundation yatumiye Katumbi si u Rwanda- Nduhungirehe

Umunyapolitiki Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Kongo (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Hari benshi babayeho nabi kandi bafite akazi

Raporo y’umuryango mpuzahanga ushinzwe umurimo OIT igaragaza ko uburenganzira (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Hafi Miriyari 8(Rwf) zakoreshejwe nabi-Umugenzuzi w’Imari

REBA IYI NKURU MU MASHUSHO:

By | 1 May 2018 | 0 (comments)

MIDMAR imaze gusese komite y’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba

Umunyamakuru wa Radio Flash yavuganye na Rwahama Jean Claude, ushinzwe impunzi (...)

By | 30 April 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks