August 16 2018

Perezida Kagame yahuye na bamwe mu bayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mbere y’Inama Rusange

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda paul Kagame yageze mu Bubiligi kuri uyu wa mbere aho yitabiriye inaaama ya 12 yiga ku iterambere ry’Umugabane w’Uburayi.

 

Yahuye na bamwe mu bayobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Mu bo Perezida w’u Rwanda yahise ahura nabo ku ikubitiro harimo Jean Claude Juncker, President w’Umuryango w’ubumwe bw’uburayi. Yahuye kandi n’abandi bayobozi b’uwo muryango.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’uyu mugabo mbere y’uko kuri uyu wa kabiri ari bwitabire inama rusange y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi igiye kuba ku nshuro ya 12.

Ni inama igamije kwigira hamwe imishinga igamije amajyambere muri uyu muryango itangira kuri uyu kabiri ikarangira kuwa 3, biteganijwe ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda agomba gutanga ikiganiro muri iyi nama ihuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu bitandukanye biganjemo abo ku mugabane w’u Burayi.

Uretse kuba Perezida Kagame yaganiriye na Donald Tusk binateganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye n’umwami Philippe w’Ububiligi, ndetse na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu bwana Charles Michel.

Perezidance y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko umukuru w’igihugu azitabira iyi nama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi yiga ku Iterambere izabera mu Bubiligi guhera ejo ikazasozwa kuwa gatatu.

Iri tangazo rivuga ko Perezida KAGAME azitabira iyi nama yitwa “European Development Days”, uyu mwaka izibanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Ku Rwanda, iyi nama ni umwanya mwiza wo kuganira ku mubano n’ibindi bihugu, ku birebana n’akarere ruherereyemo ndetse n’isi muri rusange.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe bakatiwe gufungwa imyaka 7 bazira kunyereza arenga miliyoni 67 Frw

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo abanyarwanda b’imbere mu gihugu batangire (...)

By | 3 August 2015 | 0 (comments)

Iminsi 500 irirenze abana b’abakobwa bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram muri Nigeria

banyeshuli barenga 200 kugeza ubu nta gakjuru kabo kazwi,uretse mamashusho (...)

By | 7 June 2015 | 0 (comments)

Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe bakatiwe gufungwa imyaka 7 bazira kunyereza arenga miliyoni 67 Frw

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo abanyarwanda b’imbere mu gihugu batangire (...)

By | 3 May 2015 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks