May 23 2019

Perezida Paul Kagame akomeje uruzinduko agirira mu Bufaransa

Uyu munsi yitabiriye inama yiswe ‘Viva Technology’. Ni imurika ryanitabiriwe n’ibigo by’ikoranabuhanga 20 biturutse mu Rwanda. Uyu mwaka, ibigo by’ishoramari mu ikoranabuhanga bigera kuri 50 byo muri Afurika n’ ibigo umunani byo mu Rwanda byitabiriye iyi nama byamuritse ibikorwa byabyo birimo Awesomity Lab iherutse gusinyana amasezerano n’Uruganda rwa Volkswagen ngo bafatanye mu gushyiraho uburyo bwo gusangira imodoka ku bantu benshi.

 

Harimo kandi AC Group yamamaye mu Rwanda kubera uburyo bwo gukoresha ikarita mu kwishyura ingendo z’imodoka rusange; Irembo itanga uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abantu kubona ibyangombwa bitandukanye; Fab Lab ihangirwamo udushya dutandukanye mu ikoranabuhanga turimo ibijyanye n’ibiguruka mu isanzure n’ibindi bikenewe mu buzima; Pivot Access ikora porogaramu zitandukanye n’ibindi.

Hanamuritswe kandi umushinga wa Kigali Innovation City ugomba kuba washyizwe mu bikorwa mu 2020 aho ugamije kurerera u Rwanda n’Isi abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Impuguke zigaragaza ko mu bigo bikomeye byo ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nibura 2% aribo bahanga iterambere ryabyo riba rishingiyeho, ari nabo bategura imishinga y’ibitangaza nyuma y’iminsi igakwira Isi twese tuyoboka.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks