January 16 2019

Perezida Kagame yavuze ko hari imishinga yadindiye ijyanye no kwihuza

Perezida Paul Kagame yavuze ko ukwihuza kw’ibihugu bitagomba gusigana no gufashanya mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Umukuru w’igihugu yabitangaje ubwo yatangizaga inama ya Transform Afurika yatangiriye i Kigali kuri uyu wa mbere.

 

Ni inama igamije gushyiraho ingamba zihamye mu kwihutisha ikoranabuhanga mu iterambere ry’umugabane w’Afurika.

Impuguke zigaragaza ko umugabane w’Afurika ugaragaramo amahirwe mu ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Smart Afrika yavuze ko ishoramari mu bigo bito n’ibiciriritse ku mugabane w’Afrika mu myaka itanu iri imbere ribarwa muri Miliyari 300 z’amadorari y’amerika.

Dr. Hamadoun Toure avuga ko imipaka mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika itakiri ikibazo.

Yagize ati " Iinshingano ya mbere y’umuyobozi ni ugutekerereza neza abaturage be, inzozi z’abayobozi iyo zisangiwe zihinduka icyerekezo. Ndishimira ko inshingano yanjye yari ugushyira mu bikorwa ibiteganywa mu cyerekezo. Isoko rusange mu by’ikoranabuhanga,Imipaka yacu ntikiri ikibazo,icyuho cyari muri politki z’ibihugu cyakuweho."

Atangiza iyi nama, Perezida wa repubulika Paul Kagame yavuze ko hari imishinga yadindiye ku mugabane w’afrika ijyanye no kwihuza.

Ati "Ubufatanye bw’ibihugu mu by’ikoranabuhanga bwatanze umusaruro mwiza no ku mugabane mu myaka mike ishize. Hagati aho ariko indi mishanga y’ingenzi y’uko kwihuza yagenze biguru ntege, ku mugabane mu myaka ishize, dushobora gushaka uburyo bwokuyihutisha."

Ni inama y’iminsi itatu yitabiriwe n’abahagarariye ibigo by’ikoranabuhanga, abashoramari muri uru rwego, n’inzego za leta.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Abasigajwe inyuma n’amateka bemerewe gir’inka none imyaka ibaye ibiri- Gisagara

Bijejewe guhabwa gir’ inka ariko imyaka ibaye 2 ndetse ngo ibiraro bimwe (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

Sobanukirwa ubucuruzi bwo kuri internet bukorwa nta faranga bwa BITICOINS

Aba bahanga mu by’ iri soko ryo kuri Internet bakemeza ko bitarambiranye ibizwi (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu rurimi rw’Igifaransa

Uru rurimi ruvuzweho cyane mu gihe umunyarwanda kazi Louisi Mushikiwabo atorewe (...)

By | 25 October 2018 | 0 (comments)

Itorero ry’Igihugu ryambuye Oda Paccy izina ry’Ubutore

Itangazo ryashizweho umukono na Bamporiki Edouard , riravuga ko ashingiye ku (...)

By | 24 October 2018 | 0 (comments)

Imiyoborere n’amateka by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda wujuje imyaka 61

Kimwe mu bimaze kujya mu muco w’abenegihugu bakesha Kagame harimo kwigira no (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks