November 16 2018

Abarwanashyaka barenga 10 ba LUCHA baraye batawe muri yombi

Aba batawe muri yombi bari mu myiyerekano bamagana perezida Kabila, banifatanya n’abaturage ba Beni mu kiriyo cy’inzirakarengane zaguye mu bwicanyi bukomeje kurangwa muri aka gace, no kwamagana ishimutwa ry’abaturage hirya no hino mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

 

Bari bateraniye imbere ya Hotel Russina, mu mujyi rwagati wa Goma, bambaye udupira tw’umukara n’ibitambaro by’amabara y’umweru mu gahanga, bigaragaza ikiriyo n’amahoro.

Ibyapa bari bafite byari byanditseho ngo ubwicanyi nibuhagarare i Beni, ubushimusi oya muri kivu y’amajyaruguru by’umwihariko muri Goma.

Abapolisi bahise babirohamo bata muri yombi abagera kuri 27 nkuko ibindi binyamakuru byabyanditse.

Abarwanashyaka ba LUCHA iharanira impinduka bavuga bagenzi babo bagomba guhita barekurwa mu maguru mashya.

Timothee Mwissa Kyesse, Mayor wa Goma yavuze ko barekuwe, yirinda gutanga amakuru menshi.

Ghislain Muhiwa umwe mu barwanashyaka ba LUCHA, yavuze ko 27 bagifunzwe barimo n’uherutse guhabwa igihembo n’umuryango wo muri Leta zunze ubumwe z’Amaerika.

LUCHA ikomeje kwamagana ubutegetsi bwa kabila, kenshi abarwanashyaka bayo bagatabwa muri yombi.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Bafite ikibazo cy’umusaruro mwinshi baburiye isoko-Nyanza

Ibigori,imyumbati n’urutoki ni bimwe mu bihingwa byatoranijwe guhingwa mu karere (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rwungutse sitasiyo izatanga ingufu z’amashanyarazi ya Megavoluti 20

Iyi sitasiyo y’amashayanyarazi leta imaze kuzuza yatwaye miliyoni 23 z’amayero ngo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks