December 15 2018

Tony Owana Yabwiye Museveni ko nta munyamakuru uzamutora

Umunayamkuru umenyerewe kandi umaze igihe mu kigo cy’itangazamakuru cya UBC, Tony Owana yandikiye perezida wa Uganda Yoweri Museveni amubwira ko abanyamakuru ba UBC batazamutora kubera icyo yise gucika intege kw’abakozi b’iki kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, bitewe n’imibereho mibi.

 

Owana, uvuga ko imyumvire ye ayihuje n’abakozi bose ba UBC, yanditse mu rwandiko yageneye perezida museveni ko amamiliyari y’amashilingi guverinoma iri gushyira muri iki kigo cy’igihugu cy’itangamakuru ntacyo yahinduye ku mibereho y’abakozi.

mu mwaka wa 2016, guverinoma yemereye miliyari 20 z’amashiingi ya Uganda ikigo cya ubc, nk’igishoro nkuko byasobanuwe na ministiri w’ikoranabuhanga Frank, yakorshejwe kugura ibikoresho bishya bya UBC, kwishyura Satelite, kwishyura ibikenerwa, kuvugurura imibereho y’abakozi n’ibindi.

Owana yanditse ko aya mafaranga yashiriye mu bikoresho n’inzobere, ariko abakozi bakomeza kubaho nabi.

uyu mugabo wakuwe kuri Micro agashyiwra mu buyobozi mu minsi ishize, yanditse ko kubera izi mpamvu, museveni yiyamamaje, abakozi ba UBC batamutora.

impamvu ngo batamutora ni uko atabashije gukurikirana ikoershwa ry’izo miliyari zahawe UBC, ngo zikore icyo zari gukora.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Bafite ikibazo cy’umusaruro mwinshi baburiye isoko-Nyanza

Ibigori,imyumbati n’urutoki ni bimwe mu bihingwa byatoranijwe guhingwa mu karere (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rwungutse sitasiyo izatanga ingufu z’amashanyarazi ya Megavoluti 20

Iyi sitasiyo y’amashayanyarazi leta imaze kuzuza yatwaye miliyoni 23 z’amayero ngo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks