August 13 2018

Imvura imaze kwica abantu 100 abasaga ibihumbi 240 bava mu byabo

Umuryango utabara imbabare muri Kenya, (Kenya Red Cross) wavuze ko nibura abantu 100 bamaze gupfa bazira imvura nyinshi imaze ukwezi igwa muri iki gihugu, abasaga 242,000 bavuye mu byabo, imvura igwa yateje inkangu n’imyuzure.

 

Kenya Red Cross ivuga ko ibyabaye ari ikiza gikomeye ku buryo hakenewe inkunga yihutirwa.

Abakeneye inkunga yihutirwa bamwe inzu zabo zatwawe n’imivu zirasenyuka burundu izindi zashegeshwe bikomeye n’imyuzure.

Aba baturage ngo byasabye ko baba bacumbikiwe mu mashuri, Kenya Red Cross ikavuga ko bakozweho bikomeye n’iki kibazo.

Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Abbas Gullet, yavuze ko bahangayikishijwe cyane no kuba hakwaduka icyorezo cya Cholera n’izindi ndwara ziterwa n’amazi yanduye.

Uduce twose tw’igihugu twaguyemo imvura nyinshi, ariko inzego zishinzwe iteganyagihe muri Kenya zivuga ko igice cy’Amajyaruguru y’Uburasirazuba cyaguyemo imvura nyinshi cyane iruta kure iyo cyabonaga mu myaka 20 ishize.

Amashuri muri Kenya azongera gufungura ejo ku wa gatatu, ariko birashoboka ko amenshi atazafungura imiryango muri kariya gace kubera imvura nyinshi.

Iyi mvura igwa muri Kenya yanashegeshe igihugu cya Somalia bituranye aho abantu 250,000 bavuye mu byabo nyuma y’uko imigezi minini ibiri uwitwa Shebelle na Juba, yuzuye igateza imyuzure mu duce itemberamo nka Beledweyne na Baidoa.

Ubusanzwe iki ni igihe cy’imvura nyinshi muri Kenya no muri Somalia ariko uturere tw’ibi bihugu duheruka kwibasirwa n’amapfa duhanganye cyane n’iyi mvura yaguye idasanzwe.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Urukiko rwakatiye imyaka 5 abarimu 13 bigisha mu ishuri rimwe

Abo barium barimo abagore batanu n’abagabo umunani, bakatiwe igifungo cy’imyaka 5 (...)

By | 7 May 2018 | 0 (comments)

Abarwanashyaka barenga 10 ba LUCHA baraye batawe muri yombi

Bari bateraniye imbere ya Hotel Russina, mu mujyi rwagati wa Goma, bambaye (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Tony Owana Yabwiye Museveni ko nta munyamakuru uzamutora

Owana, uvuga ko imyumvire ye ayihuje n’abakozi bose ba UBC, yanditse mu rwandiko (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Imvura imaze kwica abantu 100 abasaga ibihumbi 240 bava mu byabo

Kenya Red Cross ivuga ko ibyabaye ari ikiza gikomeye ku buryo hakenewe inkunga (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Urukiko rwategetse Minisitiri w’Intebe wa Gabon kwegura

Urukiko rwafashe uyu mwanzuro rushingiye ku kuba Guverinoma yarakererewe (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks