July 12 2018

Habonetse indi mibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bajugunywe mu byobo byiswe CND

Ibikorwa byo gushaka imibiri y’abishwe bakajugunywa ahitwa mu Gahoromani mu murenge wa Rusororo na Masaka irakomeje, aho bikekwa ko abatutsi bajugunywe mu byobo byiswe CND. Zimwe mu nyubako bikekwa ko zubatswe hejuru y’ibyobo ziri gusenywa. Hari imibiri isaga 200 yamaze kuboneka.Abarokotse bavuga ko bahangayikishijwe n’imibiri y’ababo idashyingurwa mu cyubahiro.

 

Uzamukunda Athanasia, ufite isambu irimo gucukurwa, ahaketswe ibyobo byajugunywemo abatutsi, avuga ko nta makuru afite y’uko haba harimo imibiri.

Yabwiye Flash ko we yahungiye mu Ruhengeri akagaruka 1995.

Umugabo we witwa Mucyo, aherutse kongera gutabwa muri yombi.

Imibiri imaze kuboneka yatawe mu byobo byiswe CND isaga 200.

Amakuru atangwa ni uko ibyo byobo rusange byari byarateguwe byajugunywemo abasaga ibihumbi 3.

Umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi avuga ko byari bizwi neza ko ibyobo byarimo abantu.

Muri Gacaca ngo abagombaga gutanga amakuru banze kuyatanga kuko bari barahubatse.

Muri Gasabo, ahandi haherutse kuboneka imibiri ni Rutunga na Gatsata
mu murenge wa Rusororo muri Kabuga y’umujyi, hari ibyobo birenga umunani bivugwa ko byatawemo abatutsi.

Igiherutse gukurwamo imibiri myinshi, abaturage batubwiye ko gifite metero zisaga 30 z’ubujyakuzima.
REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu Rwanda

Ibi yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

CNLG yashimye ubutabera bwa Suwedi bwakatiye Rukeratabaro

Rukeratabaro yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rwatanze amafaranga mu Kigega Agaciro Development Fund

Nyuma y’imyaka 5 Leta y’u Rwanda itangije ikigega Agaciro Development Fund (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks