February 13 2019

Ni Mo Ibrahimu Foundation yatumiye Katumbi si u Rwanda- Nduhungirehe

U Rwanda ruravuga ko nta kibazo rubona mu kuba rwarakiriye Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kongo Kinshasa. Olivier Nduhungirehe yavuzeko Moise Katumbi ataje kubutumire bw’igihugu.

 

Umunyapolitiki Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Kongo kinshasa aherutse kwitabira inama izwi nka Mo Ibrahim Governance Weekend yabereye i Kigali mu Rwanda.

Bwana Katumbi ubucamanza bwa Kinshasa bwamukatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’amande ya Miliyoni 6 z’ama Dolari y’amerika ahamijwe ibyaha byo gukoresha abacancuro aba mu buhungiro ku mugabane w’Uburayi.

Mu kiganiro kihariye na Radio Flash FM na TV Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba yarageze mu Rwanda ntacyo bizahungabanya ku mibanire y’ibihugu kuko atatumiwe n’ u Rwanda.

Yagize ati " Ntabwo ari nk’aho u Rwanda rwamutumiye kubera rumubonamo inyungu runaka; Mo Ibrahim foundation niyo yakoze gahunda, ikora na lisite y’abatumirwa. Nibo rero batumiye Katumbi, u Rwanda nta ruhare na rumwe tubifitemo."

Minisitiri Nduhungirehe kandi yagaragaje ko u Rwanda rurajwe ishinga no kubana neza n’ibihugu bituranyi kuko aribyo bizatuma rugera ku iterambere rwifuza. Gusa yumvikanisha ko hari ibikigoye kuri ubu.

Ati" Nk’uko nabivuze ibibazo muri bimwe mu bihugu duturanye n’ibibazo bijyanye n’amahoro n’umutekano; Hari igihe usanga hari abakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda cyangwa se indi mitwe ishaka guhungabanya umutekano mu Rwanda yidedembya muri ibyo bihugu, aho niho hari ikibazo. Twebwe icyo twifuza ni ukubana neza n’ibihugu duturanye."

Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kuri ubu biri muri gahunda zo gushyiraho imishinga y’ibikorwa remezo by’iterambere irimo n’imihada ya gari ya moshi gusa amakimbirane no kutumvikana kwa hato na hato hari aho bigaragara nk’intambamyi ishobora gutuma bidindira cyangwa se ntibigerweho.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

KICUKIRO: Yatawe muri yombi nyuma yo gutemesha umuhoro mugenzi we

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gashyantare, umugabo (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Urujijo ku mpamyabumenyi zihabwa abize uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda

Aba banyeshuri babwiye Radiyo na Televiziyo Flash ko batumva impamvu (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Imijyi yunganira Kigali yitezweho guhindura imibereho y’abaturage.

Ibi byatangajwe kuri uyu wagatatu na Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Umwaka w’amashuri wa 2019 watangiye hari abanyeshuri bagisangira igitabo

Ubwo hitegurwaga itangira ry’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri, umuyobozi (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Kigali: 2024 imihanda minini yose izaba irimo kaburimbo

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu rugendo aherutse kugirira mu (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks