May 21 2019

Urukiko rwategetse Minisitiri w’Intebe wa Gabon kwegura

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Gabon rwasheshe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, runasaba ko Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye begura.

 

Urukiko rwafashe uyu mwanzuro rushingiye ku kuba Guverinoma yarakererewe gutegura amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko nta mpamvu, yagombaga kuba ku wa 30 Mata 2018, agasubikwa bwa kabiri.

Umuyobozi w’urukiko, Madeleine Mborantsuo, yavuze ko guverinoma itabashije gushyira mu bikorwa imirimo yari yahawe.

Yavuze ko abadepite badashobora kuguma mu mirimo kandi manda yabo yararangiye mu myaka ibiri ishize.

BBC yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Franck Emmanuel Issoze-Ngondet, yavuze ko ibyemezo by’urukiko ntacyo yabitangazaho usibye kubishyira mu bikorwa.

Urukiko rwasabye Perezida Ali Bongo Ondimba gushyiraho indi Guverinoma.

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena niyo izaba ikora imirimo y’abadepite kugeza igihe amatora abereye. Nta tariki y’amatora yahise itangazwa.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ubushinwa: Umubyigano w’imodoka waciye agahigo ko kumara iminsi 12

Wikipedia ivuga ko uyu mubyigano udasanzwe w’imodoka mu bushinwa watangiye (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Museveni yashinje abaminisitiri gusinzira mu kazi

ubwo yagezaga ijambo ku bashoamari mu biro bye biri i entebbe, Museveni yavuze (...)

By | 8 February 2019 | 0 (comments)

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks