November 1 2017

PSD yafashe icyemezo cyo kuzashyigikira Perezida Kagame mu matora

 

Kongere y’ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), yateranye kuri uyu wa Gatandatu, yafashe icyemezo cyo kuzashyigikira Perezida Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.

Muri iyi kongere yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 PSD imaze ishinzwe, ni ho hemejwe ko nta mukandida iri ishyaka rizatanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ahubwo ko abarwanashyaka baryo bazajya inyuma y’umukandida wa FPR Inkotanyi bavuga ko akomeje guteza imbere igihugu.

Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w’ishyaka, Dr Vincent Biruta; hari kandi na Minisitiri w’Intebe, Anasatase Murekezi n’abandi bayobozi batandukanye bakomoka muri iri shyaka.

Inama ya Biro politiki y’iri shyaka yabanje guterana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ifata icyo icyemezo, nyuma ya saa sita ikizanira abari muri kongere bose baragishyigikira, bashimangira ko imvugo ya Perezida Kagame ari yo ngiro.

Inararibonye Dr Iyamuremye Augustin yabanje gusomera abateraniye muri kongere icyemezo Biro politiki yafashe cyo guhitamo Perezida Kagame nk’umukandida, nyuma bake mu bitabiriye kongere batanga ibitekerezo bigishyigikira.

Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta, yafashe ijambo avuga ko abona n’abandi ibitekerezo byabo ari ibishyigikira, abamenyesha ko icyo cyemezo nta kugitorera kundi, abasaba ko niba bagishyikiye babigaragaza bahagutse bakoma amashyi. Muri ako kanya imbaga yahise ijya ejuru nta n’umwe usigaye wicaye, bakoma amashyi y’urufaya.

Abarwanashyaka ba PSD banashingiye ku kuba baragize uruhare mu gutanga ibitekerezo biganisha ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda banaha agaciro ubusabe bw’abanyarwanda muri rusange. Mu ivugururwa ryakozwe bisabwe n’Abanyarwanda, havuguruwe ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yabuzaga Perezida Kagame kongera kwiyamamaza nyamara Abanyarwanda bagaragaza ko bakimukeneye.

Nyuma yo gutangaza ko umukandida wa PSD ari Perezida Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Dr Vincent Biruta yahamagariye abarwanashyaka ba PSD kuzamamaza uwo mukandida bihitiyemo, anongeraho ko bitagoye kuko ibikorwa yagejeje ku Banyarwanda mu gihe amaze ayoboye igihugu byivugira.

Dr Biruta yanagarutse no ku kuba Perezida Kagame yarayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, rukanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko ari igikorwa cy’indashyikirwa.

Byongeye, Dr Biruta yanakomoje ku kuba manda Perezida Kagame asoje PSD yarayigiriyemo ibihe byiza, aho yahisemo Anastase Murekezi ukomoka muri PSD kuba Minisitiri w’Intebe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dr Biruta yavuze ko kuba nta mukandida ukomoka muri iri shyaka watanzwe ntaho bihuriye no kuba mu matora aheruka y’Umukuru w’Igihugu uwaryo atarabashije gutsinda. Yashimangiye ko mu guhitamo umukandida, PSD itirebye ukwayo ahubwo ko yerekeje amaso n’umutima ku nyungu z’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Twashatse umukandida tubona ukwiye kuba yayobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere yaba aturuka muri PSD, cyangwa ahandi…Kandi twe amatora y’Umukuru w’Igihugu ntabwo tuyafata nk’umukino ngo ni uko igihe cyageze ngo tuzane abantu dushyire hariya gusa; tureba inyungu z’igihugu, tukareba icyo abayoboke b’ishyaka bifuza, hanyuma tugakurikiranya ibyemezo dutyo.”

Dr Biruta yashimangiye ko no mu bayoboke ba PSD nta wagaragaje ko ashaka kwiyamamaza, kandi bitavuze ko bashatsemo uwakwiyamamaza yabura.

Uretse Perezida Kagame wo muri FPR Inkotanyi, kugeza ubu mu yindi mitwe ya politiki, uwa Green Party ni wo wemeje ko Dr Frank Habineza azawubera umukandida.

Naho ku bakandida bigenga, abagaragaje ko bakeneye kuziyamamaza barimo Philippe Mpayimana, Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert, bose bari gushakisha imikono y’abaturage 600 kuri buri umwe izabahesha kwemererwa kuba abakandida.

Ku ngengabihe ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora, biteganyijwe ko kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bizakorwa hagati y’itariki ya 12 na 23 Kamena 2017; gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizaba ku wa 7 Nyakanga 2017.

Mu mitwe ya politiki ikomeye mu Rwanda, byitezwe ko kuri iki Cyumweru hazamenyekana umukandida PL izatanga, akazava muri Kongere idasanzwe izakorwa.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Aborozi b’abazungu bamaganye ubwicanyi bwakorewe mugenzi wabo

Ni imyigaragambyo bise Black monday bisobanuye "ku wa mbere hijimye" Umujyi wa (...)

By | 31 October 2017 | 0 (comments)

Umurwayi wa Kanseri flash yakoreye ubuvugizi

Jeanne Uwimana avuga ko yagaruye icyizere nyuma y’ubuvugizi Flash yamukoreye (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Abana 17500 batewe inda mu Karere ka Karongi: MIGEPROF

Ibi byatangajwe mu gutangiza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Imbunda y’Umunyekongo yatoraguwe ku butaka bw’u Rwanda

Abayihasize ntibazwi, ariko birakekwa ko ari iyo muri repubulika iharanira (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

’Nabashyingiye bakiri amasugi’ Janet Museveni

Ubu butumwa Janet Museveni yabutangiye mu karere ka Kyenjojo, ubwo hizizwaga (...)

By | 16 October 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks