August 17 2018

MIDMAR imaze gusese komite y’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko igenzura ry’ibanze ryagaragaje ko icyihishe inyuma y’iyi myigaragambyo ari Komite ihagarariye impunzi yari ifite inshingano zo gufasha mu inozabikorwa mu nkambi, aho kuzuzuza igakomeza gushishikariza impunzi kwigumura ku nzego z’ubuyobozi bwa Leta ndetse n’abafatanyabikorwa; zikababuza kugera mu nkambi, bikabyara akaduruvayo mu nkambi, bigateza umutekano muke mu nkambi no mu nkengero zayo.

 

Umunyamakuru wa Radio Flash yavuganye na Rwahama Jean Claude, ushinzwe impunzi muri MIDMAR atangira amubaza impamvu basheshe iyi komite.

Yagize ati "Ntabwo ushobora kuvuga ngo inzego z’ubuyobozi bw’igihugu kigucumbukiye wowe nk’impunzi urazibuza uburenganzira bwo kwinjira mu nkambi ntaho byigeze biba ku isi, noneho ukagera ku rwego rwo kuvuga ngo ugiye no kuzirwanya; ntabwo ibyo bishoboka ntibishobora kwihanganirwa. Turabaye dushyizeho ubuyobozi bw’inzibacyuho."

Taliki ya 20 z’ukwa kabiri nibwo Impunzi z’Abanye-Congo zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi zigaragambije, zizinduka zizinga ibyazo zerekeza ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), ngo zirekurwe zitahe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi mpunzi zavugaga ko inkunga zigenerwa yagabanutse cyane, kugeza aho ubu umuntu umwe agenerwa amafaranga y’u Rwanda 6700 yo kumutunga mu gihe cy’ukwezi. Ku bw’ibyo zikavuga ko aho kwicwa n’inzara zasubira ku ivuko nubwo zibwirwa ko hataratekana.

Nyuma y’iminsi itatu zisohotse mu nkambi, habaye imyigaragambo ikomeye mu kuyihosha Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impunzi eshanu zitabye Imana ubwo zashakaga kurwanya inzego zishinzwe umutekano.

Abatawe muri yombi bagera kuri 21 bari bayoboye iyo myigaragambyo bahise bafungirwa kuri Station ya Bwishyura mu Karere ka Karongi ndetse ubu urubanza rwabo ruri kubera mu Karere ka Muhanga.

Kugeza ubu, u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 173 000 ziganjemo iz’Abanye-Congo n’Abarundi.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu Rwanda

Ibi yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

CNLG yashimye ubutabera bwa Suwedi bwakatiye Rukeratabaro

Rukeratabaro yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rwatanze amafaranga mu Kigega Agaciro Development Fund

Nyuma y’imyaka 5 Leta y’u Rwanda itangije ikigega Agaciro Development Fund (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks