December 13 2017

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda rubura itike ya Afrobasket

 

Imikino y’akarere ka 5 yaberaga i Kampala yasojwe u Rwanda rutsinzwe na Uganda amanota 61-69 rubura itike yo kuzakina imikino nyafurika izabera muri Tuniziya mu 2015 mu mwanya wa Uganda.

U Rwanda kimwe na Uganda byari byatsinzwe na Misiri bisabwa kwikiranura hagati yazo ibona itike ari iya kabiri ikitabira Afrobasket 2015.

Agace kabanza k’umukino karangiye Uganda yari imbere y’abafana babo itsinze u Rwanda amanota 15-11 ariko bajya kuruhuka u Rwanda rubarusha amanota abiri, 30-28.

Mu gace ka gatatu Uganda yatangiye gushyiramo intera karangira ifite amanota 53-45 y’u Rwanda.

U Rwanda rwari rwaritabiriye Afrobasket eshanu ziheruka ruvuye muri iyi mikino rutsinzwe kandi na Misiri, rutsinda Somalia na Kenya.

Uyu mukino warangiye Uganda itsinze ku manota 69-61 ibona itike y’imikino nyafurika, Afrobasket izabera muri Tuniziya mu 2015 kimwe nk’ikipe yabo y’abagore yatsinze Kenya amanota 64-61, ibona iyi tike ku nshuro ya mbere.

Mu bagabo Misiri ni iya mbere ikurikiwe na Uganda, u Rwanda, Kenya na Somalia naho mu bagore Uganda yabaye iya mbere ikurikirwa na Kenya na Misiri.

Amakipe ya mbere [Misiri na Uganda] azahagararira akarere ka 5 mu mikino nyafurika, Afrobasket 2015 izabera muri Tuniziya na All Africa games muri Congo Brazzaville mu 2015.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Premier League: Arsenal iracakirana na West Brom

Iyi ikipe itozwa n’umusaza Tony Pulis ikunze kugorwa n’urugendo rwerekeza i (...)

By | 25 September 2017 | 0 (comments)

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda rubura itike ya Afrobasket

Imikino y’akarere ka 5 yaberaga i Kampala yasojwe u Rwanda rutsinzwe na Uganda (...)

By | 7 August 2017 | 0 (comments)

Losciuto yasezeye gutoza Rayon Sports asabwa miliyoni 5 Rwf

Jean - François Losciuto wari umutoza wa Rayon Sports yamaze kwandikira iyi kipe (...)

By | 7 August 2017 | 0 (comments)

Umuyobozi wa FERWAFA ku rutonde rw abasaba agahimbazamusyi kemerewe abakinnyi

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) niwe uyoboye (...)

By | 7 August 2017 | 0 (comments)

Laurent Blanc ashobora kutazoroherwa

Laurent Blanc, umutoza w’ikipe ya Paris Saint Germain mu gihugu cy’ubufransa,ashobora

By | 7 August 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks