October 31 2018

Abirukanywe mu mavubi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Bamwe mu bakinnyi bari barirukanwe mu ikipe y’igihugu kubera ibyangombwa by’abanyamahanga baravuga ko kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda bizabafasha kugira uruhare mu kubaka u Rwanda

 

Abashinwe abinjira n’abasohoka ndetse n’akarere ka Nyarugenge bababwiye ko ari amahirwe y’amaboko igihugu cyungutse babasaba kurangwa n’indagaciro z’Abanyarwanda.

Ubwenegihugu uyu munsi bwahawe abanyamahanga 11 undi umwe yabuze indege
Abari abanyamahanga 12 nibo bagombaga guhabwa ibyangombwa by’ubwnegihugu bw’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge.

11 barimo abakinnyi 5 b’umupira w’amaguru nibo babonetse,amakuru yavuye mu karere avuga ko uwitwa Kagere Meddy yabuze indege imukura muri Kenya.
Aba bakinnyi barimo Ba Romam bombi ni ukuvuga Marcel utoza mu ikipe ya Rayon na Romami Andre,ukinira Ikipe ya Kiyovu Sport.

Bandi bakinnyi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda barimo Peter Otema,wamamaye mu Amavubi nka Peter Kagabo ukinira Musanze FC.

Cyiza Hussein umurundi ukinira Mukura VS mu majyepfo ndetse na Mushingirwa Kibengo Jimmy wamamamyae nka Jimmy Mbaraga ukinira AS Kigali..Aba bose imbere y’itangazamakuru bamwenyuraga bamaze guhabwa izi mpapuro.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Kagame avuga ko siporo ikwiye kuba umuco

Amafoto yashyizwe kuri twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, amugaragaza agenda ku (...)

By | 22 October 2018 | 0 (comments)

Kibonge wamamaye muri film nyarwanda yateye igikumwe

Uku gusezerana kw’aba bageni kwitabiriwe kwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Umufana wa Roma wari ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umufana wa Liverpool yagizwe umwere.

Sean Cox, umufana wa Liverpool uri mu kigero cy’imyaka 53 yakubitiwe hanze ya (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Umubyeyi w’icyamamare Michael Jackson yapfuye

Uyu musaza atabarutse afite imyaka 89 y’amavuko. Ni we wagize uruhare rukomeye mu (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

U Rwanda na Arsenal mu bufatanye bw’amateka

Amakipe ya Arsenal arimo iy’abakuru, abatarengeje imyaka 23 n’abagore azatangira (...)

By | 23 May 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks