February 18 2019

Hashyizweho Komisiyo idasanzwe ishinzwe ishyingurwa rya Etienne Tchisekedi

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ishyaka ritavuga rumwe nayo ryahoze riyoborwa na Nyakwigendera Etienne Tchisekedi wa Mulumba n’umuryango we bemeranijwe ko umurambo w’uyu musaza witabye Imana mu mezi 14 ashize, uvanwa mu bubiligi ukazashyingurwa i Kinshasa.

 

Ibi biganiro byari bimaze umwaka, ariko ku iherezo izi mpande eshatu zemeranijwe itegurwa ry’umuhango wo guherekeza Etienne Tshisekedi wayoboye UDPS, witabye Imana taliki ya 1 z’ukwa kabiri k’umwaka ushize.

Ibi biganiro byabereye kuri hotel Rotana mu mujyi wa Kinshasa mu mpera z’icyumweru gishize.

Aya masezerano akubiye mu ngingo esheshatu zirimo ko Guverinoma ya Kinshasa ariyo ifite mu nshingano ibizasabwa byose ngo Tshisekedi wigeze kuba Ministre w’Intebe ashyingurwe.

Impande zombi zumvikanye ko umurambo wa nyakwigendera uzerekanwa ku ngoro yitiriwe rubanda.

Kumusezeraho mu muryango bikazakorerwa aho umuryango uba muri komine ya N’sele i Kinshasa.

Hashyizweho Komisiyo idasanzwe ishinzwe umuhango wo kuzamushyingura, izayoborwa na ministre w’intebe wungirije wa mbere, Ministre w’Umutekano w’Imbnere mu Gihugu, Henri Mova , akazungirizwa n’umwe mu bagize umuryango wa Tshisekedi
Urupfu rwa Tshiesekedi rwasheje Politique ya Kongo kinshasa kuko hahise haduka imvururu kubera kwanga ko ashyingurwa mu gihguu cye.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Trump agiye kongera kubonana na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

Ikindi yagarutseho yemeje ko urukuta rugabanya Amerika na Mexique ruzubakwa ku (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Papa yemeye ko hari ababikira bafashwe ku ngufu n’abihaye Imana

Avuga y’uko aricyo cyatumye uwo yasimbuye, Papa Benedigito wa 16, byabaye ngombwa (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Weah yasabye Abanyaliberiya gusengera ubukungu bw’igihugu

Abemera basabwe gusenga ijoro ryose ku wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, ngo Imana (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Bobi Wine yasohotse ku rutonde rw’abantu 16 bagomba kwicwa

Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku mvano y’urwo rutonde rugaragaraho (...)

By | 24 October 2018 | 0 (comments)

Erdogan yasabye Arabie Saouditte kugaragaza umurambo wa Jamal Khashoggi

Perezida Erdogana amaze kuvuga ko umugambi wo guhitana Jamal Kashoggi watangiye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks