Losciuto yasezeye gutoza Rayon Sports asabwa miliyoni 5 Rwf
Jean - François Losciuto wari umutoza wa Rayon Sports yamaze kwandikira iyi kipe ibaruwa isezera ku mirimo yari amazeho amezi abiri nyuma yo gusinya imyaka ine muri ASFA-Yennenga yo muri Burkina Faso.
Uyu mutoza yavuze ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibisabwa n’ingingo ya 6 y’amategeko yari mu masezerano yagiranye na Rayon Sports.
Iyi ngingo igira iti “ Iyo umukozi asheshe amasezerano akajya mu yindi kipe yishyura ibihumbi 4 by’amadorali (asaga miliyoni 2 n’ibihumbi 700 Rwf) kongeraho n’umushahara w’ukwezi, asaga miliyoni 2 n’ibihumbi 700 Rwf.”
Losciuto yari yasinye amasezerano y’umwaka tariki ya 23 Nyakanga 2014 ashobora kongerwa, yatoje Rayon Sports muri CECAFA Kagame cup batsindwa na APR FC muri ¼ cy’irangiza.
Tariki ya 22 Kamena 2014, nibwo itangazamakuru ryo muri Burkina Faso ryatangaje ko Losciuto yasinye imyaka ine muri ASFA-Yennenga nubwo yahise abihakana avuga ko hari indi mishinga agiyemo.
Mu butumwa bugufi Losciuto yandikiye Visi Perezida wa Rayon Sports yamubwiye ko yabonye ikipe muri Burkina Faso avuga ko hari ibibazo yabonye muri iyi kipe byamuteye kugira amakenga yo gukomeza akazi.
Rayon Sports igomba gushaka vuba umutoza kuko shampiyona izatangira tariki ya 18 Ukwakira 2014 bakina na Amagaju.
COMMENTS
LEAVE A COMMENT BELOW
OTHER NEWS
Premier League: Arsenal iracakirana na West Brom
Iyi ikipe itozwa n’umusaza Tony Pulis ikunze kugorwa n’urugendo rwerekeza i (...)
By | 25 September 2017 | 0 (comments)U Rwanda rwatsinzwe na Uganda rubura itike ya Afrobasket
Imikino y’akarere ka 5 yaberaga i Kampala yasojwe u Rwanda rutsinzwe na Uganda (...)
By | 7 August 2017 | 0 (comments)Losciuto yasezeye gutoza Rayon Sports asabwa miliyoni 5 Rwf
Jean - François Losciuto wari umutoza wa Rayon Sports yamaze kwandikira iyi kipe (...)
By | 7 August 2017 | 0 (comments)Umuyobozi wa FERWAFA ku rutonde rw abasaba agahimbazamusyi kemerewe abakinnyi
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) niwe uyoboye (...)
By | 7 August 2017 | 0 (comments)Laurent Blanc ashobora kutazoroherwa
Laurent Blanc, umutoza w’ikipe ya Paris Saint Germain mu gihugu cy’ubufransa,ashobora
By | 7 August 2017 | 0 (comments)