May 21 2018

Koreya y’Epfo yazimije indangururamajwi zo ku mupaka

Korea y’Epfo yazimije indangururamajwi za rutura zitambutsa icengezamatwara ziri ku mupaka iki gihugu kigabana na Korea ya Ruguru, mbere gato y’ibiganiro bikomeye bizahuza ibihugu byombi muri iki cyumweru.

 

Korea y’Epfo isanganwe indangururamajwi nyinshi hafi y’umupaka zisebya ikintu cyose cyo muri Korea ya Ruguru, urusaku zikarwohereza mu gace kaba karimo abasirikare ba Korea ya Ruguru kimwe n’abasivili batuye hafi y’umupaka.

Izi ndangururamajwi zikoreshwa cyane kuva intambara ya Korea yarangira, zigamije gutuma abasirikare ba Korea ya Ruguru barinze umupaka bagira ukujijinganya ku byo babwirwa n’abategetsi babo.

Guverinoma ya Korea y’Epfo yatangaje ko gucecekesha izo ndangururamajwi bituma hitegurwa neza ibiganiro biteganyijwe kuwa Gatanu.

Nk’uko BBC yabitangaje, izo ndangururamajwi ziba zivugira hejuru cyane zazimijwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, hagamijwe “kugabanya umwuka mubi mu bya gisirikare hagati ya Korea zombi no kurema umwuka mwiza w’ibigniro” nk’uko umuvugizi wa guverinoma ya Korea y’Epfo, Choi Hoi-hyun, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yakomeje agira ati "Turizera ko iki cyemezo kizatuma Korea zombi zihagarika ugusesezeranya n’icengezamarwara bibangamiye buri gihugu bikanatuma haboneka amahoro n’intangiriro nshya.”

Korea ya Ruguru nayo isanganwe indangururamajwi hafi y’umupaka ziba zikina ibintu bisebya Korea y’Epfo, gusa ntibiramenyekana niba nayo iraza kuzizimya.
Ikoreshwa ryazo ryagiye ribaho ubundi zikazimywa mu myaka ishize, nko mu 2004 zikaba zarahagaritswe nyuma y’ibiganiro ibihugu byombi byagiranye. Gusa mu 2015 Korea y’Epfo yongeye kuzicana nyuma y’uko Abasirikare babiri ba Korea y’Epfo bakomerekejwe na mine zatezwe n’abasirikare ba Korea ya Ruguru, mu gace ubundi byagenwe ko katagomba kugeramo ibikorwa bya gisirikare, cyangwa Demilitarised zone (DMZ).

Zaje kuzima ariko zongera gucanwa mu 2016 ubwo Korea ya Ruguru yageragezaga igisasu cya kirimbuzi. Kuri iyi nshuro, Korea y’Epfo ntiyatangaje niba izongera gucana izi ndangururamajwi ibiganiro nibiba birangiye.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Korea ya Ruguru yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byo kugerageza intwaro za kirimbuzi, inafunga aho zakorerwaga, umwanzuro wafashwe mbere y’ibiganiro iki gihugu giteganya kugirana na Korea y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kim Jong-un wa Korea ya Ruguru azahura na mugenzi we Moon Jae-in wa Korea y’Epfo kuwa Gatanu w’iki cyumweru mu gace Panmunjom kari hagati y’ibihugu byombi, mu biganiro bizaba bihuje ibi bihugu nyuma y’imyaka icumi ishize.

Perezida Kim azanahura na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena uyu mwaka, mu biganiro bya mbere aba bayobozi bazaba bagiranye.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Christine NKOMEZA ushinjwa na Leta y’Uburundi kuba intasi y’u Rwanda yatawe muri yombi

Christine NKOMEZA yafashwe nyuma y’aho igihe yari yahawe ngo abe yavuye ku (...)

By | 1 May 2018 | 0 (comments)

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bakomeje gutabwa muri yombi

Abarimu Icumi bo muri komine Bwambarangwe intara ya Kirundo ihana imbibe n’u (...)

By | 26 April 2018 | 0 (comments)

Abategura kwica ejo hazaza ha Tanzaniya bazakubitwa nk’imbwa-Umukuru wa Polisi

Gushyira mu bikorwa iki cyemezo byabaye kuri uyu wa kane ubwo hizizwaga (...)

By | 26 April 2018 | 0 (comments)

Hashyizweho Komisiyo idasanzwe ishinzwe ishyingurwa rya Etienne Tchisekedi

Ibi biganiro byari bimaze umwaka, ariko ku iherezo izi mpande eshatu zemeranijwe (...)

By | 23 April 2018 | 0 (comments)

Koreya y’Epfo yazimije indangururamajwi zo ku mupaka

Korea y’Epfo isanganwe indangururamajwi nyinshi hafi y’umupaka zisebya ikintu (...)

By | 23 April 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks