Nyamurinda Pascal wari umaze umwaka n’amezi abiri ayobora umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ku mpamvu ze bwite nk’uko bitangazwa na Njyanama y’uyu mujyi.
Nubwo bishimangirwa ko abeguye beguye ku mpamvu zabo bwite, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta muyobozi wegura ku mpamvu ze bwite, ngo ahubwo hari ibyo aba yanananiwe gusobanura
Nyamurinda weguye k’umwanya w’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yari uwa munani mu myaka 24

Inkuru yo kwegura kwa PASCAL NYAMURINDA uwari umuyobozi w umujyi wa Kigali wari umaze umwaka 1 n amezi agera kuri abiri, yakwiye mu bitanzamakuru byo mu Rwanda kuri uyu wagatatu.
Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Rutabingwa Athanase, yahamirije radio na television flash iby’aya makuru .
Pascal Nyamurinda Yari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali uyu mwanya asimbuye Monique Mukaruriza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.
Mu myaka 24 ishize , Pascal Nyamurinda yari abaye umuyobozi wa munani uyoboye Umujyi wa Kigali nyuma ya Major Rose Kabuye (1994- 1997), Musoni Protais (1997-1999), Marc Kabandana (1999- 2001). [Aha wari ukitwa Perefegitura], Théoneste Mutsindashyaka (2001-2006), Dr Aissa Kirabo Kacyira (2006-2011), Fidèle Ndayisaba (2011- 2016) na Mukaruliza Monique (2016-2017).
Abayoboye igihe kirekire uyu mujyi ni , Mu myaka 24 ishize , Pascal Nyamurinda yari abaye umuyobozi wa munani uyoboye Umujyi wa Kigali nyuma ya Major Rose Kabuye (1994- 1997), Musoni Protais (1997-1999), Marc Kabandana (1999- 2001),[Aha wari ukitwa Perefegitura], Théoneste Mutsindashyaka (2001-2006), Dr Aissa Kirabo Kacyira (2006-2011), Fidèle Ndayisaba (2011- 2016) na Mukaruliza Monique (2016-2017).
Abayoboye igihe kirekire uyu mujyi ni , Theoneste Mutsindashya, Dr Aissa Kirabo Kacyira,na Fideli Ndayisaba , bose bamaze imyaka 5. Mu gihe Monique Mukaruriza ariwe wayoboye igihe gito kingana n’umwaka 1.
REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:
COMMENTS
LEAVE A COMMENT BELOW
OTHER NEWS
KICUKIRO: Yatawe muri yombi nyuma yo gutemesha umuhoro mugenzi we
Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gashyantare, umugabo (...)
By | 7 February 2019 | 0 (comments)Urujijo ku mpamyabumenyi zihabwa abize uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda
Aba banyeshuri babwiye Radiyo na Televiziyo Flash ko batumva impamvu (...)
By | 7 February 2019 | 0 (comments)Rwanda: Imijyi yunganira Kigali yitezweho guhindura imibereho y’abaturage.
Ibi byatangajwe kuri uyu wagatatu na Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda (...)
By | 6 February 2019 | 0 (comments)Rwanda: Umwaka w’amashuri wa 2019 watangiye hari abanyeshuri bagisangira igitabo
Ubwo hitegurwaga itangira ry’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri, umuyobozi (...)
By | 6 February 2019 | 0 (comments)Kigali: 2024 imihanda minini yose izaba irimo kaburimbo
Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu rugendo aherutse kugirira mu (...)
By | 6 February 2019 | 0 (comments)