August 14 2018

Amayobera ku rupfu rw’uwarokotse Genocide i Rutunga

Umuryango wa Nyakwigendera Mukamfizi wishwe mu ijoro rya taliki ya 6 Mata ryo kwibuka uri mu gihirahiro, ukaba usaba ko iperereza ryagaragaza abihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi. Uwo mubyeyi wishwe yarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

 

Umugabo we yavuze ko yaramaze igihe ahigwa, kuko hari n’ubwo yigeze gutegwa akubitwa icyuma mu mutwe ariko ntiyapfa.

Nyakwigendera Mukamfizi Budensiyana yashakanye na Nkuranga Leonidasi mu mwaka w’1978.

Babanaga mu nzu ari babiri gusa kuko abana babo batanu babyaranye bose bashatse.
Inkuru y’urupfu rw’umugore we rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa gatandatu ku itariki 7 Mata.

Uyu mugabo yabwiye Flash ko yari kumwe n’umugore we mu gasantiri, ko ku musozi w’iwabo mu mudugudu wa Karuranga, ni mu kagari ka Indatemwa ho mu murenge wa Rutunga. Ni mu karere ka Gasabo.

Ubwo imvura yagwaga, yayigiyemo asiga umugore we mu baturanyi yugamye imvura yihutira kujya gushaka ubwatsi bw’inka.

Yarategereje aramubura, ajya gushaka ko yaba yaraye kwa mukazana wabo, ntiyamubona, mu rukerera rwo ku wa gatandatu ni umuvandimwe we yamubwiwe ko umugore we yashizemo umwuka.

REBA IYI NKURU KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

NKURUNZIZA yasinye ku Itegekonshinga rishya

Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi. (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Inama y’Abategetsi babiri bakomeye ku isi izabera ku kirwa cya Sentosa

Mu byumweru bibiri bishize, iyi nama izaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha taliki (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Abatsindiye ’Permit De Conduire’ bamaze amezi 2 batarazihabwa

Nyuma yo gukorera no gutsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruzwi na (...)

By | 5 June 2018 | 0 (comments)

Christine NKOMEZA ushinjwa na Leta y’Uburundi kuba intasi y’u Rwanda yatawe muri yombi

Christine NKOMEZA yafashwe nyuma y’aho igihe yari yahawe ngo abe yavuye ku (...)

By | 1 May 2018 | 0 (comments)

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bakomeje gutabwa muri yombi

Abarimu Icumi bo muri komine Bwambarangwe intara ya Kirundo ihana imbibe n’u (...)

By | 26 April 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks