August 19 2018

Amatungo magufi yuza aturuka mu Burundi yangiwe kwinjira mu Rwanda-MINAGRI

Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yatangaje ko amatungo magufi yuza (ihene n’intama) aturuka i Burundi n’ibiyakomokaho (inyama n’impu n’ifumbire), bikumiriwe kwinjira mu Rwanda kubera indwara ya muryamo yagaragaye muri icyo gihugu.

 

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasohoye, riravuga ko iyi ndwara ya muryamo y’amatungo magufi yagaragaye i Burundi yandura.

Ku bw’ibyo, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yafashe icyemezo cyo kubuza ko ayo matungo agera mu Rwanda mu gukumira ko iyo ndwara yakwinjira mu gihugu.

Minisitiri yatangaje ko yafashe icyo cyemezo ashingiye kuri raporo u Burundi bwakoze, ku wa 9 Mutarama 2018, bumenyesha Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuzima bw’amatungo ku Isi (OIE) ko hagaragaye iyo ndwara ya muryamo y’amatungo yuza.

Minagri yasabye inzego za Gasutamo, iz’umutekano n’izishinzwe abinjira n’abasohoka zegereye utuyira tuva i Burundi tuza mu Rwanda,guhagarika ibyakwinjiza iyo ndwara ku butaka bw’u Rwanda.

Minisiteri yasabye aborozi b’amatungo magufi kwirinda guhisha itungo rirwaye cyangwa abarwaje amatungo, uwo bizagaragaraho akazabihanirwa.

Umuntu wese wabona ibimenyetso by’iyo ndwara ya muryamo y’amatungo magufi, yasabwe kubimenyesha ubuyobozi bumwegereye na bwo bugahita bumenyesha Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyangwa Minagri.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu Rwanda

Ibi yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

CNLG yashimye ubutabera bwa Suwedi bwakatiye Rukeratabaro

Rukeratabaro yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rwatanze amafaranga mu Kigega Agaciro Development Fund

Nyuma y’imyaka 5 Leta y’u Rwanda itangije ikigega Agaciro Development Fund (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks