May 24 2018

Grenade yasanzwe mu rugo rw’uwacitse ku icumu

Mu rugo rw’umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Ruhango hasanzwe igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade. Abo muri uyu muryango baravuga ko ari iterabwoba bashyirwaho kuko ngo atari n’ubwa mbere gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Ntongwe bwo bukavuga ko bitahuzwa no kuba baracitse ku icumu.

 

Amakuru ya Grenade yagaragaye mu marembo y’urugo rwa MUHIGIRWA Welars yamenyekanye mu masaha y’igitondo; ibonywe n’umuturanyi w’uru rugo.

Abatangabuhamya batubwiye ko iki gisasu cyari kirambitse munsi y’urugi rwo ku marembo. Nyir’urugo akibimenyeshwa yahise atabaza inzego z’ibanze n’iz’umutekano z’aho atuye.

Abo muri uyu muryango twaganiriye kuri Telephone batubwiye ko atari ubwa mbere bakorewe ibikorwa bo bita iterabwoba kuko ngo n’umwaka ushize kuri uru rugo hasanzwe umusaraba.

Mushiki wa Nyir’urugo yagize ati "Ibi bintu nabihuje n’ibimaze iminsi bibaye, hari n’ubwo yabyutse asanga kwirembo rye bahashyize umusaraba."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge w’umurenge wa Ntongwe Nemeyimana Jean Bosco we ntiyemera ko iby’iyi Grenade byahuzwa no kuba ari urw’uwacitse ku icumu ndetse ngo ntaho binahurira n’umusaraba washyizwe kuri uru rugo n’ubundi umwaka ushize.

Yagize ati" iby’umusaraba ntahantu bihuriye n’ibingibi; ni umuntu batonganye amubuza gutema ishyamba rya leta, hanyuma biramenyekana ko ariwe(uwo batonganye)" akomeza agira ati "Ukekwa nawe n’uwacitse ku icumu wabayeho umusirakare, bakeka ko ariwe ushobora kuba wazanye icyo gikoresho."

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Ntongwe kandi bwahise busaba abawutuye kurushaho kwirinda icyo ari cyose cyateza ihungana. Ndetse ngo bakanongera imbaraga mu buryo basanzwe bicungira umutekano.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Paul Kagame akomeje uruzinduko agirira mu Bufaransa

Harimo kandi AC Group yamamaye mu Rwanda kubera uburyo bwo gukoresha ikarita mu (...)

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

Peter Vrooman yasuye inteko ishinga amategeko y’u Rwanda

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

Uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ruracyari hasi-Ubushakashatsi

Abaturage banengwa kugenda biguru ntege mu kubahiriza gahunda zishyirwaho mu (...)

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

’Speed Governors’ ntizishimiye n’abashoferi n’ubwo zigabanya impanuka ku kigero cya 60%

Aba bashoferi kandi bavuga ko imikorere y’utu twuma hari ubwo ishobora gutuma (...)

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rurifuza ko igifungo cya burundu rwasabiye abari ba burugumesitire ba Komini ya Kabarondo gishyirwa mu bikorwa

Urubanza rw’ubujurire bwabo ku gifungo cya burundu bari barakatiwe, rwatangiye (...)

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks