July 16 2018

Baje bitwaje intwaro za karahabutaka bisa nk’aho biteguye kurwana urugamba-Umusirikare w’Umufaransa

Umufaransa Christophe Cotteret uheruka gukora filime yiswe ‘Inkotanyi’, yavuze uburyo Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, mu gihe cya Opération Turquoise zafashe abasirikare b’Abafaransa barenze umurongo, ku buryo hakurikiyeho ibiganiro byashyize iherezo ku butumwa izo ngabo zarimo mu Rwanda mu 1994.

 

Ku wa 22 Kamena 1994 nibwo Umuryango w’Abibumbye, ubisabwe n’u Bufaransa, wafashe umwanzuro wemerera u Bufaransa kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri Opération Turquoise, hari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Igihe.com ivuga ko baje mu Rwanda bitwaje intwaro za karahabutaka bisa naho biteguye kurwana urugamba kuko mu byanditswe, bahawe ubutumwa bw’ubutabazi, bafite indege z’intambara zirenga 30 n’abasirikare 2500. Byari bizwi neza ko icyo gihugu cyari gifitanye umubano mwiza na leta yari iriho, yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside.

Mu kiganiro Christophe Cotteret yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa kuri iki Cyumweru, yavuye imuzi bimwe mu biganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye mu Rwanda, kugeza kuri Perezida Paul Kagame, wamuhaye ikiganiro nyuma y’imyaka ibiri abigerageza.

Umugisha wo kuganira n’Umukuru w’Igihugu nyuma y’icyo gihe cyose, Cotteret yavuze ko atekereza ko yawugize bitewe n’uko nyuma y’ubusabe bwe, habayeho kugenzura ibikorwa bye bikagaragara ko bifite impamvu zumvikana.

abajijwe ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ubu igihugu cye kitemera, ahitamo kuvuga ko ari uruhare rwa bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa muri icyo gihe, kuko ubwo abasirikare babwo boherezwaga mu Rwanda, hari abazanywe n’indi migambi yihariye.

U Bufaransa kandi bwashinjwe kenshi ko muri icyo gihe bwafashaga abicanyi mu buryo butaziguye ndetse bushinjwa ko bwahaye intwaro Interahamwe n’igihe zari mu nzira zihungira muri Congo nyuma yo gutsindwa urugamba.

Cotteret aheruka gusohora filime yise ‘Inkotanyi’, yakozwe mu gihe cy’imyaka itatu, imara iminota 120 aho iri mu ndimi ebyiri, Igifaransa n’Icyongereza mu bice bitandatu buri kimwe gifite igisobanuro cyihariye.

Igaragaramo ubuhamya bw’abantu bakomeye batandukanye kuva kuri Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rw’amasasu rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba anakomeje urundi rujyanye no guhindura imibereho y’Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu Rwanda

Ibi yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

CNLG yashimye ubutabera bwa Suwedi bwakatiye Rukeratabaro

Rukeratabaro yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rwatanze amafaranga mu Kigega Agaciro Development Fund

Nyuma y’imyaka 5 Leta y’u Rwanda itangije ikigega Agaciro Development Fund (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks