August 15 2018

Impunzi 1604 zageze mu Rwanda uyu mwaka zasubijwe iwabo

Leta y’u Rwanda yashyikirije iy’u Burundi impunzi 1604 zari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, zinjiye mu gihugu ziva mu nkambi ya Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikagaragaza imyemerere idasanzwe ishingiye ku idini, yo kutemera bimwe mu byo zasabwaga mbere yo guhabwa ubuhungiro mu Rwanda.

 

Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR, Kayumba Olivier yavuze ko izi mpunzi zageze mu Rwanda taliki ya 7 z’ukwezi gushize zisubiye i Burundi ku bushake, nyuma y’igihe ziganirizwa n’inzego zitandukanye.

Bageze ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera ahagana saa mbiri batwawe mu modoka nini zisanzwe zitwara abagenzi mu Rwanda, gusa nta muyobozi n’umwe w’u Burundi wari waje kubakira, uretse inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka n’abapolisi benshi bari ku mupaka.

Hari n’abarundi bagera kuri 33 baherukaga gutabwa muri yombi bashinjwa kugumura bagenzi babo, nabo barekuwe basubizwa mu Burundi.

Kayumba yavuze ko ari ubwa mbere leta y’u Rwanda ihuye n’ikibazo nk’iki kimwe na HCR ku buryo hari kureberwa uburyo bwo kugikemura.

Impunzi z’Abarundi zaturutse muri RDC zari zashyizwe mu nkambi eshatu z’agateganyo; 1607 bari i Bugesera ari nabo batashye, 522 bashyizwe i Nyanza, abasigaye 394 bagumye Nyarushishi mu Karere ka Rusizi aho bahise bajyanwa bakigera mu Rwanda. BIteganywa ko izo mpunzi zose ziza gusubira i Burundi.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu Rwanda

Ibi yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

CNLG yashimye ubutabera bwa Suwedi bwakatiye Rukeratabaro

Rukeratabaro yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rwatanze amafaranga mu Kigega Agaciro Development Fund

Nyuma y’imyaka 5 Leta y’u Rwanda itangije ikigega Agaciro Development Fund (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks