January 17 2019

Perezida Kagame yasabye abayobozi gutekerereza abaturage

Perezida Kagame amaze gutangiza umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze uzamara iminsi itatu urebera hamwe uburyo bwo kunoza imiyoborere uhereye hasi byose bigamije inyungu z’abaturage.

 

Uyu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze uri muri gahunda yiswe ‘Umuturage ku isonga’, watangirijwe kuri Petit Stade i Remera .

Urahuriza hamwe abayobozi barenga 1300 barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere ndetse n’abakuriye inzego zitandukanye mu turere.

Umukuru w’igihugu amaze gusaba aba baybozi gushaka ibisubizo by’ibibazo nubwo byaba bigoye.

Yagize ati “ abayobozi tugomba gutekereza ko dukorera abaturage bacu, ntabwo abayobozi baberaho kwireba.” Akomeza agira ati “ u Rwanda (rudakora ku Nyanja) nirushaka gutekereza cyanga rugakora nk’abari ku Nyanja nini, u Rwanda rwaba rufite ikibazo, rwaba rutekereza nabi, rwaba rukora nabi.”

Perezida Kagame yasabye aba bayobozi gutekereza uruhare rwabo mu gukemura ibibazo.

Ati “ Buri wese agomba gutekereza uruhare rwe kandi agomba kumva ko arufite, ntago ari ukuvuga ngo hari abashinzwe gutekereza gutyo n’abandi badatekereza gutyo cyangwa batanatekereza kandi witwa ngo uri umuyobozi; ariko niyo waba utari umuyobozi, ni umuntu usanzwe, babandi dukemurira ibibazo, nabo bagomba gutekereza batyo.”

Uyu mwiherero witezwemo kandi ba Guverineri bose b’Intara n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa hamwe n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Nyuma yo gutangizwa na Perezida Kagame, aba bayobozi bazamara iminsi itatu muri FAWE Girls School ku Gisozi baganira ku ngingo zitandukanye.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Abasigajwe inyuma n’amateka bemerewe gir’inka none imyaka ibaye ibiri- Gisagara

Bijejewe guhabwa gir’ inka ariko imyaka ibaye 2 ndetse ngo ibiraro bimwe (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

Sobanukirwa ubucuruzi bwo kuri internet bukorwa nta faranga bwa BITICOINS

Aba bahanga mu by’ iri soko ryo kuri Internet bakemeza ko bitarambiranye ibizwi (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu rurimi rw’Igifaransa

Uru rurimi ruvuzweho cyane mu gihe umunyarwanda kazi Louisi Mushikiwabo atorewe (...)

By | 25 October 2018 | 0 (comments)

Itorero ry’Igihugu ryambuye Oda Paccy izina ry’Ubutore

Itangazo ryashizweho umukono na Bamporiki Edouard , riravuga ko ashingiye ku (...)

By | 24 October 2018 | 0 (comments)

Imiyoborere n’amateka by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda wujuje imyaka 61

Kimwe mu bimaze kujya mu muco w’abenegihugu bakesha Kagame harimo kwigira no (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks