October 7 2017

Umuyobozi wa FERWAFA ku rutonde rw abasaba agahimbazamusyi kemerewe abakinnyi

 

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) niwe uyoboye urutonde rw’abasaba agahimbazamusyi abakinnyi bemerewe na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC).

Nzamwita Vincent De Gaulle na Rubega Patrick ushinzwe kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa bya Ferwafa bari ku isonga kuri urwo rutonde ikinyamakuru Izuba Rirashe gifitiye kopi.

MINISPOC yemereye agahimbazamusyi abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, mu gihe baramuka batsinze Congo-Brazaville umukino wo kwishyura.

Amavubi yaje kubigeraho asezerera Congo-Brazaville ari na bwo abakinnyi baje kwaka ako gahimbazamusyi.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye MINISPOC isabira abakinnyi agahimbazamusyi, ndetse n’urutonde rw’abakemerewe.

MINISPOC yeruriye De Gaulle na Rubega ko batemerewe agahimbazamusyi

Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) yeruriye abayobozi ba FERWAFA ko batemerewe agahimbazamusyi bisabiye.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa MINISPOC yandikiye FERWAFA, « agahimbazamusyi k’imikino ikipe yatsinze kagenerwa abakinnyi na staff technique [abayobozi b’ikipe] gusa. Abandi baherekeza ikipe bahabwa amafaranga y’urugendo (Frais de Mission) »

Mu gushaka kumenya impamvu abayobozi ba FERWAFA bishyize ku rutonde rw’abaka agahimbazamusyi kandi batakemerewe, twavuganye na Perezida w’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, avuga ko atazi neza ko agaragara kuri urwo rutonde.

Nzamwita Vincent De Gaulle yavuze ariko ko atahamya neza ko atari kuri urwo rutonde, ariko ko aramutse aruriho haba harakozwe amakosa ku ruhande rw’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA wanditse iyo baruwa isaba agahimbazamusyi.

Yabwiye Izuba Rirashe ati, "hari igihe habaho kwibeshya muri administration (mu buyobozi) kuko twe nk’abayobozi duhabwa frais de mission (amafaranga ya misiyo) ntabwo dufata prime (agahimbazamusyi) nk’abakinnyi cyangwa abagize staff technique (abayobozi b’ikipe”.

Nzamwita yakomeje avuga ko ataniyumvisha uburyo yaba yaragizwe nimero ya mbere ku rutonde rw’abasaba agahimbazamusyi kandi atanakemerewe, avuga ko n’iyo yaba akemerewe atari kugahabwa mbere y’abakinnyi.

Twagerageje guhamagara Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Olivier Murindahabi, wanditse iyo barwa yoherejwe muri MINISPOC, ntiyitaba telefoni.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Premier League: Arsenal iracakirana na West Brom

Iyi ikipe itozwa n’umusaza Tony Pulis ikunze kugorwa n’urugendo rwerekeza i (...)

By | 25 September 2017 | 0 (comments)

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda rubura itike ya Afrobasket

Imikino y’akarere ka 5 yaberaga i Kampala yasojwe u Rwanda rutsinzwe na Uganda (...)

By | 7 August 2017 | 0 (comments)

Losciuto yasezeye gutoza Rayon Sports asabwa miliyoni 5 Rwf

Jean - François Losciuto wari umutoza wa Rayon Sports yamaze kwandikira iyi kipe (...)

By | 7 August 2017 | 0 (comments)

Umuyobozi wa FERWAFA ku rutonde rw abasaba agahimbazamusyi kemerewe abakinnyi

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) niwe uyoboye (...)

By | 7 August 2017 | 0 (comments)

Laurent Blanc ashobora kutazoroherwa

Laurent Blanc, umutoza w’ikipe ya Paris Saint Germain mu gihugu cy’ubufransa,ashobora

By | 7 August 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks