August 15 2018

Ubucukumbuzi bwerekanye byinshi kuri Grace Mugabe ukekwaho gucuruza amahembe y’inzovu

Polisi muri Zimbabwe iri gukora iperereza ku mugore wa Robert Mugabe wahoze ayobora iki gihugu, Grace Mugabe, ushinjwa gucuruza amahembe y’inzovu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

 

Ubuyobozi bufite pariki n’inyamaswa mu nshingano zabwo, nibwo bwashyikirije Polisi inyandiko zigaragaza ko Grace Mugabe yagize uruhare mu bucuruzi butemewe bw’amahembe y’inzovu mu bihugu birimo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe no mu bindi byerekezo by’Isi.

Umuvugizi wa Polisi muri Zimbabwe, Charity Charamba, yatangaje ko bakiriye iyo raporo ariko yirinda kuyiva imuzi ngo avuge ibiyirimo.

Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko iyo raporo ivuga ko Grace Mugabe yategetse abayobozi muri iki gihugu kumuha ibyemezo bimwemerera kujyana hanze amahembe y’inzovu nk’impano ku bayobozi mu bihugu bitandukanye.

Grace Mugabe yahabwaga amahirwe yo gusimbura umugabo we Robert Mugabe ariko ubutegetsi aza kubuvaho mu buryo butari bwiza bufatwa na Emmerson Mnangagwa.
Uyu mugore mu gihugu cye yahawe akazina ka “Gucci Grace” kubera uburyo aba mu buzima buhenze.

Hagati aho, Zimbabwe yakunze guhura n’ikibazo cya ba rushimusi bibasira inzovu aho amahembe yazo yifashishwa mu gukora imirimbo n’imiti.

Hagati ya 2013 na 2015, nibura inzovu 400 zapfuye zishwe n’uburozi muri Pariki ya Hwange, imwe mu nini Zimbabwe ifite.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

NKURUNZIZA yasinye ku Itegekonshinga rishya

Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi. (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Inama y’Abategetsi babiri bakomeye ku isi izabera ku kirwa cya Sentosa

Mu byumweru bibiri bishize, iyi nama izaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha taliki (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Abatsindiye ’Permit De Conduire’ bamaze amezi 2 batarazihabwa

Nyuma yo gukorera no gutsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruzwi na (...)

By | 5 June 2018 | 0 (comments)

Christine NKOMEZA ushinjwa na Leta y’Uburundi kuba intasi y’u Rwanda yatawe muri yombi

Christine NKOMEZA yafashwe nyuma y’aho igihe yari yahawe ngo abe yavuye ku (...)

By | 1 May 2018 | 0 (comments)

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bakomeje gutabwa muri yombi

Abarimu Icumi bo muri komine Bwambarangwe intara ya Kirundo ihana imbibe n’u (...)

By | 26 April 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks