December 15 2018

Nyabisindu: Abagore ntibatuje kubera ihohoterwa ribakorerwa

Bamwe mu bagore bo mu kagari ka Nyabisindu mu murenge wa remera ya Gasabo baravuga ko bahangayikishijwe n’ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo bavuga ko babona riganisha ku bwicanyi.

 

Muri aka kagari ngo hakunze kumvikana abagabo bishe abagore babo cyangwa abagore baburiwe irengero. Nyabisindu iherutse no kuburanishirizwamo umugabo wiyemerera ko yishe umugore we yarangiza akamutaba iwe mu rugo.

Aba bagore baravuga ko nabo bafite impungenge.

Bati “Hari amakimbirane y’abagore n’abagabo; aba si abambere, aba ni abagaragaye. Amakimbirane byo arahaba cyane. Mu marembo ya mbere bishe umugore, umugabo amukubise ikintu mu mutwe. Umugabo nanubu ntarafatwa; yaje avuye mu Bugande agaruka aje kureba umugore we ngo bamuteye inda, aza afite umujinya. Babana ukwezi kumwe arimo amupanga, afata ipave arishyira munsi y’igitanda aramucunga arimukubita mu mutwe.”

Niyonsaba Francoise umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabisindu avuga ko ako kagari karimo ibice bibiri ,ikirangwamo amakimbirane kikaba ari ikirangwao akajagari mu miturire. Icyakora ngo hari ingamba zafashwe mu gukemura ibi bibazo zirimo n’inteko rusange z’abaturage.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Bafite ikibazo cy’umusaruro mwinshi baburiye isoko-Nyanza

Ibigori,imyumbati n’urutoki ni bimwe mu bihingwa byatoranijwe guhingwa mu karere (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rwungutse sitasiyo izatanga ingufu z’amashanyarazi ya Megavoluti 20

Iyi sitasiyo y’amashayanyarazi leta imaze kuzuza yatwaye miliyoni 23 z’amayero ngo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks