July 9 2018

Yabujijwe kuririmbira muri Zambia kubera ko atambara akenda k’imbere

Zambia yahambirije riva umuhanzi w’umunyafrika y’Epfo Zodwa Wabantu wari uje kuharirimbira kubera imico ye yo gukora ibitaramo atambaye akenda k’imbere, ibintu Zambia ifata nk’ibiteye ikibazo umuco n’imyifatire iwabo.

 

Zodwa Wabantu yurijwe indege imusbuiza iwabo akimara kugera i Lusaka kuko kuririmba kwe n’imyifatire ye bibangamiye iby’Abanya-Zambia.

Ucunga inyungu z’uyu muhanzi avuga ko Zambia ikabya gukomera ku ka cyera.
Yemeza ko uyu muhanzi yurijwe indege igitaraganya akigera muri Zambia aho yari aje mu gitaramo.

Abanze ko aririmbira muri iki gihugu ni Inama y’ubugeni n’ubuhanzi muri Zambia.
Zodwa Wabantu yaravuzwe cyane iwabo no muri Africa kubera kuba akunze kujya gutaramira abantu atambaye akenda k’imbere gakikingira imyanya y’ibanga.

Abayobozi batandukanye muri Zambia nabo mu cyumweru gishize bari bavuze ko adahawe ikaze muri Zambia kubera iyi migirire ngo idahesha agaciro we ndetse n’abamureba.

Zodwa Wabantu we yari yagize ati “Nzataramira muri Zambia kandi sinzigera nambara ikariso. Sinzahindura uwo ndiwe kubera bo. Bakeka ko bazansengera bakangira mwiza. Nibagende niba babifiteho ikibazo.”

Uyu muhanzi we ngo yibaza impamvu kuba atambara kariya kenda biba ikibazo kandi ngo hari abakiristu benshi bakora amabi kurusha ayo bakinzeho urugi.

Si ubwa mbere igihugu kibujije uyu muhanzi kuhataramira kuko umwaka ushize uwari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yamwamaganye agiye kuza kuririmba yo igitaramo cye kigahagarikwa.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Urukiko rwakatiye imyaka 5 abarimu 13 bigisha mu ishuri rimwe

Abo barium barimo abagore batanu n’abagabo umunani, bakatiwe igifungo cy’imyaka 5 (...)

By | 7 May 2018 | 0 (comments)

Abarwanashyaka barenga 10 ba LUCHA baraye batawe muri yombi

Bari bateraniye imbere ya Hotel Russina, mu mujyi rwagati wa Goma, bambaye (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Tony Owana Yabwiye Museveni ko nta munyamakuru uzamutora

Owana, uvuga ko imyumvire ye ayihuje n’abakozi bose ba UBC, yanditse mu rwandiko (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Imvura imaze kwica abantu 100 abasaga ibihumbi 240 bava mu byabo

Kenya Red Cross ivuga ko ibyabaye ari ikiza gikomeye ku buryo hakenewe inkunga (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Urukiko rwategetse Minisitiri w’Intebe wa Gabon kwegura

Urukiko rwafashe uyu mwanzuro rushingiye ku kuba Guverinoma yarakererewe (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks