December 15 2018

Minisitiri w’Intebe wa Palestine yarokotse iturika rikomeye ubwo yinjiraga i Gaza

Ministre w’Intebe wa Palestine Rami Hamdallah amaze kurusimbuka nyuma y’igiturika yatezwe mu gace ka Beit Hanoun.

 

Iki giturika cyari gihamije imodoka zari ziherekeje Ministre w’Intebe wa Paletsine Rami Hamdallah , ubwo yinjiraga mu gace ka Gaza.

Wael Dahdouh, umunyamakuru wa Al-Jazeera, uri i Gaza, aravuga ko cyaturitse Hamdallah n’imodoka zimuherekeje zimaze gutambuka agace ka Hanoun gahana imbibi na Israel muri Gaza y’Amajyaruguru.

Uyu munyamakuru, Dahdouh aravuga ko abantu 7 bakomeretse bikomeye ariko imodoka za Ministre w’Intebe zabashije kugeza aho Ministre w’Intebe yari agiye gutaha umushinga w’amazi meza, nkuko byerekanywe na televiziyo y’igihugu.

Hamdallah yari kumwe n’Umukuru w’Iperereza wa Palestine.

Impamvu y’iki giturika ntiramenyekana ariko perezidance ya palestine irashinja umutwe wa Hamas kuba inyuma y’iki gikorwa.

Hamdallah asanzwe aba mu gace ka Westbank kagenzurwa israel.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Bafite ikibazo cy’umusaruro mwinshi baburiye isoko-Nyanza

Ibigori,imyumbati n’urutoki ni bimwe mu bihingwa byatoranijwe guhingwa mu karere (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rwungutse sitasiyo izatanga ingufu z’amashanyarazi ya Megavoluti 20

Iyi sitasiyo y’amashayanyarazi leta imaze kuzuza yatwaye miliyoni 23 z’amayero ngo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks